Prezida Macron yitabiriye umuhango wo gusezeraho Idriss Deby uherutse gupfa

5,266

Nyuma y’iminsi ine gusa yitabye Imana, Nyakwigedera Idris Deby yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe na Prezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Ku wa mbere wo kuri iki cyumweru nibwo Leta ya Tchad yatangaje ko Prezida w’icyo gihugu Marechal Idriss Deby Itno yitabye Imana azize ibikomere yagiriye ku rugamba.

Kuri uyu munsi taliki ya 22 Mata 2021 nibwo habaye umuhango wo kumuherekeza mu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro harimo na prezida w’ubufarasa Bwana Emmanuel Macron, mu bandi bakuru b’ibihugu bitabiriye uwo muhango harimo Mohamed Bazoum uyobora Niger na Bah Ndaw wa Mali.

Prezida Macron yitabiriye umuhango wo gushyingura Prezida Idriss Deby.

Umugore wa nyakwigendera Idris Deby Madame Hinda Deby Itno yasezeye ku mugabo we mu ijambo yavuganye ikiniga cyinshi, agaragaza ko umugabo we ari umuntu wakundaga Tchad cyane ariko ko Imana yamukunze by’umwihariko ikamwisubiza, avuga ko Tchad izakomeza kwibuka ubutwari bwamuranze.

DISCOURS - Hinda DEBY ITNO - Tchad - Vidéo Dailymotion

Madame wa Prezida yavuganye agahinda n’ikiniga cyinshi ubwo yasezeraga ku mugabo we.

Twibutse ko nubwo itegekonshinga rya Tchad rivuga ko iyo prezida w’igihugu yitabye Imana asimburwa na prezida w’inteko ishingamategeko ariko igisirikare cyahisemo ko prezida asimburwa n’umuhungu we, ndetse haseswa guverinoma n’inteko ishingamategeko. Umuhungu wa Idris Deby Itno akaba ari na General mu ngabo z’igihugu witwa Mahatma niwe uri ku buyobozi bw’inzibacyuho biteganiijwe ko azayobora mu gihe cy’amezi 18 nyuma hakazaba andi matora.

Comments are closed.