Amarangamutima ya Anne Kansiime nyuma yo kubyara imfura ye
Nyuma y’igihe gito yibarutse imfura ye yari ategereje, Umunyarwenya Anne Kansiime yavuze ko yababariwe ibyaha bye byose.
Byari ibyishimo byinshi ku Munyarwenya ukomoka mu gihugu cya Uganda wamenyekanye cyane ku izina rya Anne Kansiime nyuma y’aho amaze kwibaruka imfura ye.
Akimara kubyara, madame Anne Kansiime yahise anyarukira ku rukuta rwe rwa instagram maze yandika amagambo agira ati:”My sins have truly been forgiven”, bivuze biti “Mu by’ukuri Imana yambabariye ibyaha byanjye”
Kugeza ubu Anne Kansiime wo muri Uganda ufatwa nk’Umwamikazi wa Afrika mu mwuga wo gusetsa abantu ‘Comedy’ , yigaruriye imitima ya benshi ndetse asusurutsa benshi kubera ubuhanga akorana umwuga we.
Kansiime yabyaye kuri uyu wa gatandatu tzliki ya 24 Mata 2021 abyara umwana w’umuhungu.
Comments are closed.