Leta ya Guinea Equatoriale yafatiriye indege y’Abafaransa

6,202

Leta ya Guinee Equatoriale yafatiriye indege y’Abafaransa yavogeraga ikirere cyayo nta burenganzira.

Leta y’igihugu cya Guinee Equatoriale yemeje amakuru y’ifatirwa rya kajugujugu y’Abafaransa nyuma y’uko iyo kajugujugu yavogeraga ikirere cy’icyo gihugu.

Prezida wa Guinee Equatoriale, ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati:

Kajugujugu ya reconnaissance yaguye ku kibuga cy’indege cya Bata nta Burenganzira ihawe nyuma yo kwangiza amategeko y’ikirere cya Guinée Equatoriale. Ibi byerekana ko nanone u Bufaransa bushaka guhungabanya Repubulika ya Guinée Equatoriale

Indege yafatiriwe yari itwaye abasirikare batandatu b’iki gihugu bavuye i Douala muri Cameroun bagiye ku birindiro byabo i Libreville muri Gabon. Bivugwa ko bari bagiye kongeresha amavuta mu ndege.

Birakekwa ko ibyakozwe kwaba ari ukwihimura.

Iri fatirwa birakekwa ko rifitanye isano n’ibihano u Bufaransa buherutse guha umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Mangue, nubwo ntacyo impande zombi zabivuzeho.

Kuwa 27 Nyakanga 2021, nibwo urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwanze ubujurire bwa Obiang Mangue ku gihano yari yahawe mu 2020 cy’igifungo gisubitse cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 30 z’amayero ashinjwa kwigizaho imitungo y’igihugu cye, akagura imiturirwa mu Bufaransa hagati ya 1997 na 2011.

Nyuma yo gufatirwa kw’iyo ndege umuvugizi w’igisirikare cy’Ubufaransa Colonel Pascal Ianni yavuze ko nta gahunda bari bafite yo kwangiza umutekano w’iki gihugu ahubwo ko indege yabo yashizemo amavuta igeze mu nzira ikagwa ku kibuga cy’indege cya Bata kugira ngo bayongeremo, ndetse ko abasirikare bari bayirimo nta ntwaro bari bafite, yongeyeho ko impande zombi ziri kuganira mu buryo bwa diplomatie ku buryo ikibazo gishobora gukemuka mu minsi ya vuba.

Guinée Equatoriale ikomeje kugirana ibibazo n’ibihugu by’i Burayi ndetse iherutse gutangaza ko yafunze ambasade yayo mu Bwongereza nyuma y’uko iki gihugu gishyiriyeho ibihano uyu muhungu wa Perezida, Obiang Mangue bumuziza ibyaha bya ruswa.

Obiang Mangue w’imyaka 52 ufite se umaze imyaka 42 ayobora Guinée yashinjwe kenshi n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kwigizaho imitungo y’igihugu cye kuva mu 1991 akagura imiturirwa, imodoka n’ibindi bihenze mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa ndetse n’u Busuwisi.

Comments are closed.