Uganda yarekuye abandi Banyarwanda 32 bari bamaze igihe mu makasho yaho.

5,021
Image
Igisirikare cya Leta ya Uganda cyarekuye abandi Banyarwanda barenga 30 bari bamaze iminsi bafungiye mu ma kasho yo muri icyo gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu kane ku mupaka wa Kagitumba habaye umuhango wo kwakira abandi Banyarwanda bagera kuri 32 bari bamaze iminsi bafungiye mu gereza ya Katwe mu gihugu cya Uganda.

Biravugwa ko abenshi ari abarobyi bafashwe bashinjwa kuvogera amazi ya Uganda mu kiyaga cya Edward kiri hagati y’ibihugu byombi.

Muri aba barekuwe kuri uyu munsi barimo abagore 5, abagabo 24 n’abana 3.

Aba baje bakurikira abandi 36 barekuwe mu minsi ya vuba ishize.

Image
Image
Image

Comments are closed.