Pasitori yasabye ko bamuhamba ari muzima ko azazuka nyuma y’iminsi 3 ariko biranga apfa apfuye

4,544
Kwibuka30
Zambiya:Pasiteri James Sakala yari yasezeranyije Abakristo ko napfa azazuka mu minsi 3 nka Yesu bamutaburuye basanga yaraboze

Umushumba James Sakala uyobora itorero rya Zion yisabiye Abayoboke b’idini rye kumuhamba ari muzima akazazuka mu minsi 3 nka Yesu bagarutse kumureba mu mva basanga yarapfuye

Mu gihugu cya Zambiya hakomeje kuvugwa inkuru y’urupfu rw’umushumba Pasiteri Sakala James wari n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, ndetse yari amaze kuba icyamamare hirya no hino mu isi ndetse no mu gihugu cya Cameroune.

Kwibuka30

Iki Kinyamakuru gikomeza kuvuga ko uyu Mukozi w’Imana yisabiye Abakiristu b’itorero rye rya Sakala Zion church kumuhamba ari muzima, nyuma y’iminsi itatu akazazuka nk’uko Umwami Yesu byamugendekeye.

Ikinyamakuru “cameroonoline” dukesha iyi nkuru kivuga ko abayoboke ba Pasitori James bagiye gutaburura imva ye ngo barebe ko ari muzima basanga yapfuye kera. Umwe yagize ati:”Ni agahinda gakomeye, pasitori yari yatubwiye ko tutagira ikibazo kuko afite imbaraga zidasanzwe zo kuzuka nyuma y’iminsi itatu, ariko twagiye gutaburura dusanga yaraboze, umubiri we warangiritse cyane, birababaje

Umuvugizi wa Polisi muri Zambiya yagiriye abakozi b’Imana inama yo kutigereranya n’ibivugwa muri Bibiliya ahubwo ko bagombye gukoreshya inyurabwenge zabo,bakirinda kwigereranya no kwigana  Yesu,uko yari ameze mu rwego rwo kwirinda,gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.