Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino Olimpike i Tokyo yiciwe mu rugo rwe atewe icyuma

5,218
Kwibuka30
Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino...

Umunya-Kenya, Agnes Tirop, wasiganwaga intera ndende ku maguru, akaba yarahagarariye igihugu cye mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020, yapfuye afite imyaka 25 kuri uyu wa Gatatu, aho bivugwa ko yatewe icyuma asanzwe mu rugo.

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri Kenya ryatangaje ko Tirop yasanzwe iwe muri Iten yapfuye ndetse yatewe icyuma.

Amakuru ava mu binyamakuru bitandukanye byo muri Kenya avuga ko yasanzwe afite ibikomere by’ibyuma mu nda.

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri Kenya ryavuze ko rikomeje kwegeranya amakuru ku byabaye kuri uyu mugore wari ufite imyaka 25.

Kwibuka30

Agnes Tirop yatwaye umudali w’umuringa mu gusiganwa metero ibihumbi 10 muri Shampiyona y’Isi ya 2017 n’iya 2019 mu gihe yabaye uwa kane mu gusiganwa metero 5000 mu Mikino Olempike ya Tokyo.

Mu kwezi gushize, Tirop yakoze amateka yo kugabanya amasegonda 28 ku gahigo ko ku rwego rw’Isi ubwo yari mu irushanwa rya Adizero- Road to Records mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

Muri iryo rushanwa ryabereye mu Budage, yakoresheje iminota 30 n’isegonda rimwe, byari ibihe bito ugereranyije n’iminota 30 n’amasegonda 29 byaherukaga gukoreshwa n’Umunya-Maroc Asmae Leghzaoui mu 2002.

Nyuma yo guca uyu muhigo, yagize ati “Nishimiye cyane kuba nshyizeho umuhigo wo ku rwego rw’Isi. Isiganwa ryari ryiza.”

Uyu muhigo wakuweho n’Umunya-Bahraine Kalkidan Gezahegn tariki ya 4 Ukwakira ubwo yakoreshaga iminota 29 n’amasegonda 38 mu isiganwa rya Giants Geneva. Tirop yabaye uwa kabiri, akurikirwa na mugenzi we, Celliphine Chespol.

Muri Shampiyona ya IAAF World Cross Country yabaye mu 2015, Tirop yabaye umukinnyi wa kabiri ukiri muto watwaye umudali wa zahabu mu bagore nyuma ya Zola Budd.

Comments are closed.