Umusore w’umwirabura yategetswe kwirirwana icyapa cyanditseho ko yaciye inyuma umukunzi we.
Nyuma yo guca inyuma umukunzi we, umusore w’umwirabura yahawe igihano cyo kwirirwa yikoreye icyapa cyanditsweho ngo “Naciye inyuma umukunzi wanjye”
Umusore wo mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa Liverpool ariko utatangarijwe amazina ye yagaragaye mu mihanda y’ahitwa Waterloo mu mujyi wa London azenguruka yambaye icyapa cyanditseho ko yaciye inyuma umukunzi we, agahanishwa igihano kwirirwa abungana icyo cyapa.
Icyo cyapa kiri imbere ndetse no mu mugongo we cyanditsweho giti:“Ku wa kane, naciye inyuma umukunzi wanjye kandi iki nicyo gihano cyanjye.”
Uyu musore yafotowe amafoto menshi n’abamubonye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko ntibiramenyekana niba ari umukunzi we wabimutegetse cyangwa ari igihano yihaye.
Igikorwa cy’umugabo cyatumye abantu benshi basangira ibitekerezo kuri we n’umukunzi we, aho benshi bavugaga ko umukobwa bakundana atamukunda.
Comments are closed.