Karongi: Abana 13 bari baburiwe irengero babonetse

9,058

Abanyeshuri bo mu Karere ka Karongi bari baburiwe irengero bivugwa ko bahunze urukingo rwa Covid-19, bongeye kuboneka nyuma y’iminsi itatu, bashonje cyane.

Aba bana bo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera, mu cyumweru gishize nibwo babuze, ubwo akarere kari mu gikorwa cyo gukingira abanyeshuri bafite kuva myaka 12 kugera kuri 17.

Nyuma yuko aba bana badatashye iwabo, ababyeyi babo bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubw’ikigo bigaho.

Nyuma y’iminsi itatu ni bwo abana baje kuboneka, ubuyobozi bw’ishuri butumaho ababyeyi bubamenyesha ko abana babonetse.

Umuyobozi w’Ishuri aba bana bigaho, avuga ko aba bana bari bahunze urukingo rwa covid-19, kandi ko byatewe n’uko hari abo babonye banze kwikingiza.

Ati “Dusanga ari abana bagendeye mu gihiriri cy’ababyeyi banze kwikingiza”.

Avuga ko Hari ababyeyi banze kwikingiza basiga abana mu ngo, hanyuma bakabahereza ku kigo ngo bigane n’abandi. Ati”ni bo bagiye boshya abana ko kwikingiza ari icyaha, ngo ni ibimenyetso bya nyuma.”

Umwe mu babyeyi avuga ko bajya kwakira aba bana basanze bashonje cyane basaba ko baza mu rugo bakabakira bakabahumuriza.

Aba babyeyi basaba ubuyobozi gukomeza ubukangurambaga kuko batekereza ko aba bana bagendeye mu gihiriri cy’abaturage banga kwingiza Covid-19 kubera imyizerere.

Aba bana nabo bemera ko bari barahunze urukingo rwa Covid-19 ariko bakavuga ko byatewe n’amakuru y’ibihuha bari barufiteho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Rubengera, Niyigaba Bellarmo, avuga ko aba bana batahunze urukingo kubera imyemerere ahubwo baruhunze kubera ubwoba bw’urushinge.

Ubuyobozi busaba ababyeyi kujya baganiriza abana bukababwira ko kwikingiza Covid-19 ari gahunda ibafitiye akamaro, bakirinda guharira iyi nshingano ubuyobozi bw’amashuri.

SRC: IGIHE

Comments are closed.