Maroc: Abashinzwe ubutabazi bari hafi kugera ku mwana waguye mu iriba kuwa kabiri
Abashinwe ibikorwa by’ubutabazi muri Maroc ,kuwa gatanu, bageze hafi y’umwana muto w’imyaka itanu waguye mu iriba, aho babanje gucukura ibice by’impande z’iryo riba bishobora gutenguka.
Kuwa Kabiri nibwo uyu mwana wamenyekanye nka Rayan yaguye mu iriba riri mu misozi y’mujyi wa ChefChaouen.
Iri riba rifite metero 32 z’ubujyakuzimu kandi ubugari bwaryo ni buto kuko ari centimeter 45, ku buryo bigoye ko abatabazi bakwinjiramo ngo bage kumuzamuramo.
Abatabazi byabaye ngombwa ko bakoresha imashini bacukura ibice bikikije iri riba, mu gitongo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo batangiye gucukura batambika berekeza ku iriba. Ni nako kandi bashyiramo amatiyo birinda ko habaho gutenguka, kugira ngo basohoremo uyu muhungu.
Umwe mu batabazi witwa Abdeladi Tamrani yabwiye TV 2M ko”Iyi ntambwe ya kabiri yo gutabara iri hafi kugera ku musozo, turi gukora ibishoboka byose ngo tugere kuri Rayan kandi gucukura biri kugenda uko twabipanze”.
Umwe mu batabazi ejo kuwa gatanu, yavuze ko uyu mwana yari akiri muzima nyuma y’iminsi aguye muri iryo riba.
Agace k’imisozi gakikije Chefchaoen karakonja cyane mu gihe cy’itumba, kandi nubwo Rayan yohererejwe ibiryo ntibizwi niba yarabiriye. Yanohererejwe amazi n’umwuka wo guhumeka(Oxygen).
Bivugwa ko uyu mwana yaba yaraguye muri iri riba ubwo yarari gukinira hafi yaryo.
Comments are closed.