RDC: Abantu bane bakomerekeye mu iturika ry’igisasu mu mujyi wa Beni

5,823
Kwibuka30

Polisi yavuze ko abantu bane bakomerekeye mu iturika ry’igisasu mu isoko riri mu mujyi wa Beni, nyuma y’iminsi Ambasade y’Amerika i Kinshasa iburiye ko hashobora kugabwa igitero.

Polisi yavuze ko bari gushakisha abakekwa kuba bateze iyo Bombe yaturikiye mu gace k’uburasirazuba, aho ingabo za Kongo n’iza Uganda ziherutse gutangiriza ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwara gisirikare.

Umuvugizi wa polisi y’umujyi wa Beni, Nasson Murara yagize ati”Turasaba abaturage gutuza, by’umwihariko bakaba maso”.

Kwibuka30

Stephanie Kahambu, ufite iduka imbere mu isoko yavuze ko isoko ryari ryuzuye abantu mbere y’uko igisasu giturika.

Yagize ati”Ubwo igisasu cyaturikaga buri wese yirutse ahungira mu bice bitandukanye. Birababaje kuko nabonye abantu bane bakomeretse bikabije”.

Abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya polisi muri ko gace ngo bitabweho, amakuru avuga ko bose uko ari bane ari bazima.

Beni yagiye yibasirwa n’ibisasu mu myaka yashize, ubuyobozi bugashinja inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces(ADF) ukomoka muri Uganda kuba inyuma y’ibyo bitero.

Comments are closed.