Brezil: Inkangu n’imyuzure byishe abagera ku 100 mu mujyi wa Petrópolis

8,610

Ubuyobozi muri Brezil butangaza ko nibura abagera ku 100 bishwe n’inkangu n’imyuzure byibasiye umujyi wa Petrópolis.

Uyu mujyi uherereye mu misozi yo mu majyaruguru ya Rio de Janairo wibasiwe n’imvura idasanzwe yateje imyuzure.

Inzu zo kuri uwo musozi zasenyutse, n’imodoka zitwarwa n’imyuzure yanyuraga mu mihanda y’uwo mujyi.

Amatsinda y’ubutabazi ari gushakira mu byondo ko hari ababa barokotse iki kiza.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano cyatangaje ko abantu 24 barokowe ari bazima, mu gihe abagera kuri 94 bemejwe ko bapfuye.

Guverineri wa Rio de Janeiro, Claudio Castro, yabwiye itangazamakuru ko ubu imintu bimeze nk’intambara.

Yagize ati”Imodoka zahagamye, imdokoda zataye ibyerekezo zimwe zirarengerwa, hari ibyondo byinshi n;amazi aracyiyongera”.

Comments are closed.