Nigeriya: Abantu 8 baguye mu gitero cyagabwe ku isoko ry’amatungo, inka 51 nazo zishwe.

9,937
Kwibuka30

Abantu bitwaje intwaro bishe barashe abantu umunani n’inka 51, mu isoko ry’inka(igiterane) riherereye muri leta ya Abia mu Burasirazuba bw’amajyepfo ya Nigeria.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, Geoffrey Ogbona, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uretse abo bapfuye hari n’abandi benshi bakomeretse, mu gihe amaduka n’uruzitiro rw’isoko byashenywe.

Kwibuka30

Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri mu giturage cya Omuma-Uzo.

Ntiharamenyekana uwagabye icyo gitero n’icyo yari agamije, gusa muri ako gace hagiye havugwa ibibazo nyuma y’uko ubuyobozi bwimuriye abacuruzi b’amatungo kuri iryo soko.

Nigeria ihanganye n’ibibazo bitandukanye by’umutekano kandi mu myaka yashize hagiye hakunda kumvikana amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi yavuyemo imirwano.

Comments are closed.