Nyaruguru-Kibeho: Perezida w’urukiko rw’ibanze akurikiranweho ibyaha birimo icya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

7,040

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwataye muri yombi perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, Nsengiyumva Silas, ukurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.

Mu butunwa RIB yanyujije kuri Twitter, yavuze ko Nsengiyumva afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yashimiye abagize uruhare bose kugirango ucyekwaho icyaha afatwe, inakangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera.

RIB ivuga ko gutanga amakuru  ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera bizatuma abahamwe n’icyo cyaha bahanwa bityo iyi ruswa ikaranduka burundu mu gihugu.

Comments are closed.