Umugabo wumunyamerika wahawe umutima w’ingurube yapfuye nyuma y’amezi abiri
Muganga yise uyu mugabo witwa David Bennett ‘umurwayi wintwari kandi wicyubahiro’ nyuma y’uko yemeye kuba uwa mbere uhaw umutima w’ingurube yahinduriwe uturemangingo
Mu mwaka ushize,abarenga ibihumbi mirongo ine na kimwe nibo bahinduriwe ibice by’umubiri wabo bitakoraga bahabwa ibindi muri Leta zunze ubumwe za Amerika. David Bennett, ni we muntu wa mbere wakiriye umutima w’ingurube, akaba yapfuye amezi abiri nyuma yubushakashatsi bwimbitse bise groundbreaking experiment butangajwe ko bwamukoreweho.
Ku wa kabiri, Bennett w’imyaka 57 yapfiriye mu bitaro bya Maryland muri Amerika, kandi abaganga batanze impamvu nyayo y’urupfu. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa gatatu, ibitaro byavuze ko ubuzima bwe bwatangiye kumera nabi mu minsi yashize, bongeraho ko Bennett yahawe “ubutabazi bwose bushoboka” nyuma yuko bimaze kugaragara ko atazakira, ibizwi nka “Compasionate palliative care.”
Abaganga bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bashakisha umunsi umwe gukoresha ingingo zinyamaswa kugirango bahindure ubuzima. Mu bice by’umubiri bishobora gusimbuzwa kugeza ubu harimo: ibihaha, impyiko, umwijima, impindura, uduce tumwe na tumwe tugize ijisho, igufwa, uruhu n’ibindi.
Comments are closed.