Kigali: Amashusho y’Urukozasoni yafatiwe ku Gisimenti Atumye weekend hazajya haba Car Free zone

12,640

Kuwa 25 Gashyantere 2022 nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko umuhanda urangwamo utubari twinshi, uturuka ku kabari ka Rosty umunuka ugana aho RGB ikorera uzajya ugirwa Car Free Zone buri wa Gatanu kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wo ku Cyumweru.

Nyuma y’Amashusho y’Urukozasoni, ku...
Aba bakobwa basinze bikabije

Gusa nyuma yibi, ni kenshi kumbuga nkoranyambaga hagiye hasakazwa Amwe mumashusho ya videwo yuzuyemo ibiteye isoni, ndetse abandi bagahakana ko atari mu Rwanda.

Gusa muminsi yashize hakwirakwiye amashusho y’Umukobwa wari waganjwe na Kamanyinya yasinze yarambaraye hasi, ikanzu yambaye atayitayeho ndetse ubishaka agakora aho ashaka hose k’Umubiri we.

Nyuma yaya mashusho, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko uyu Mukobwa yahise akurikiranwa ndetse ko ashobora guhanwa bitewe no kwambara ubusa muruhame.

Uyu mukobwa ugaramye hasi yarabihaniwe kubera iyo myitwarire

Weekend yakurikiyeho, nabwo kubakoresha twitter, babonye andi mashusho y’Umusore n’Inkumi rwahanye inkoyoyo basomana kabaye, ndetse umuhungu yacishije akaboko mu ipantalo y’Umukobwa amanura, azamura ubona umukobwa yatwawe.

Nyuma kandi hakwirakwiye andi Mashusho Umukobwa acigatiye ka Manyinya muntoki, ari gukata umuziki byagera hagati agakurura agakanzu aba yambaye hanyuma akerekana amabere ye yose abari bamuzengurutse. bamwe mubanyerari baba baraho binkwakuzi kwihangana biranga bakamusatira bakikorakorera ubona babyishimiye.

Muri aya mashusho hari ayo bivugwa ko atari ayo mu Rwanda ko ahubwo ari ayo hanze aba yazanywe kugirango abashaka Guharabika no gufungisha i Gisimenti babone aho bahera.

Nyuma yibi byose, Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Igihe, avuga ko kuwa 14 Werurwe 2022, habaye inama ikomeye igamije kwigira hamwe icyakorwa bikiri mumaguru mashya.

Ni inama kandi yayobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, Komiseri wa Polisi ushinzwe ituze rusange George Rumanzi n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline.

Ni inama bakoranye n’abacuruzi bo muri Car Free Zone ya Gisimenti mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire.

Imyanzuro yayo igaragaza ko nta gahunda yo kubangamira imikorere ya Gisimenti, ahubwo ni ukunoza imikorere yaho no gukuraho ikinegu kihitirirwa.

Bigaragara ko mu byaganiriweho harimo “amafoto ajya yitirirwa Gisimenti kandi ari ayo mu bindi bihugu, mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko na Gisimenti byazahakorerwa,” nk’ibikorwa “biganisha ku rukozasoni”.

Imwe mu myanzuro ikomeye yafashwe ni uko abacuruzi bagaragaje ingamba zirimo kongera abakozi n’abashinzwe umutekano babo kandi kinyamwuga, gukorana n’ibigo by’isuku no gukomeza ubufatanye no guhanahana amakuru n’Inzego z’Umutekano.

Hemejwe kandi “gushyira umutekano kw’Isonga, gushyiraho kamera zifata amashusho y’ibibera muri aka gace (CCTV Cameras) no kongera amatara amurika hose.”

Hanemeranyijwe kwita ku isuku no gukomeza gusuzuma ko abacuruzi batazatanga inzoga ku bana.

Comments are closed.