Kenya: Udukingirizo n’inzitiramubu byaburiwe irengero mu kitwa uburiganya

8,108
Kwibuka30

Ibihumbi by’udukingirizo, inzitiramibu, n’imiti y’igituntu bifite agaciro k’amadorari ibihumbi 100( arenga 100,000,000Rwf) bivugwa ko byaburiwe irengero mu nzu byari bibitsemo yakoreragamo ikigo cya Kenya gishinzwe gukwirakwiza imiti(Kemsa).

Ishami rya ONU rishinzwe kurwanya SIDA n’igituntu rivuga ko ibi bikoresho bishobora kuba byaribwe, ibindi bikongera bikagurishwa ku masoko atazwi (black market) ndetse n’abafite amavuriro yigenga.

Iri shami rya ONU rinashinja Ikigo cya Kenya gishinzwe gukwirakwiza imiti kuzamura igiciro cy’imiti ku buryo bukabije, aho hari imiti igurishwa ku giciro kikubye insure ijana ku giciro gisanzwe.

Kwibuka30

Iki kigo cya leta ntikiragira icyo gitangaza kubyo gishinjwa.

Kemsa yavuzwe mu itangazamakuru mu 2020, ubwo hagaragara uburiganya(Fraud) mu gutumiza ibikoresha byo kwifashisha mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Bivugwa ko icyo gihe isoko ryari rifite agaciro k’amadorari miliyoni 78(arenga miliyari 78 z’amafaranga y’u Rwanda) ryahahwe abantu ku giti cyabo n’abacuruzi bose bafite aho bahuriye na politiki.

Ibi byatumye Perezida ahita akuraho ubuyobozi bw’ikigi Kemsa.

Ikigenga ntarankunga cya ONU(UN Grobal Fund) cyatanze amadorari arenga miliyoni 1.4 mu nyaka 20 ishize, cyasabye ko hatangira iperereza ku ku kigo Kemsa ku ibura ry’iyo miti.

Comments are closed.