Imyaka 10 irihiritse umukinnyi wa Film STEVEN KANUMBA Apfuye

12,734
404页面 | Steven, Macho

Imyaka icumi irashize umukinnyi wa filime w’Umunya Tanzaniya wakunzwe cyane wari uzwi nka Steven Kanumba yitabye Imana

Italiki nk’iyi ngiyi, ukwezi nk’uku kwa Mata umwaka w’i 2012 nibwo inkuri mbi ku bakunzi ba film z’igiswahili amatwi yabo yumvise inkuru mbi y’urupfu rwa Bwana Steven Charles Kanumba, umwe mu bakinnyi beza ba film z’igiswahili babayeho, ndetse akaba yari yarigaruriye imitima y’abatari bake kubera ubuhanga yakoreshaga mu gukina buri role yabaga yahawe.

Urupfu rwa Steven Kanumba rwashenguye imitima ya benshi mu bakurikiranaga film zo mu rurimi rw’igiswahili, uno mugabo wapfuye ku myaka 28 gusa y’amavuko kuko yari yaravutse mu mwaka w’i 1984, urupfu rwe rwashyizwe ku mwana w’umukobwa witwaga Elizabeth Michael uzwi nka Lulu, ndetse uyu yaje guhamwa n’icyo cyaha aza no gufungwa n’ubwo nyuma yaje gufungurwa.

Comments are closed.