Byamenyekanye ko abimukira u Rwanda rugiye kwakira Kenya yabanje kubisabwa irabyanga

10,529
U Rwanda rwemeye abimukira, umutwaro Kenya yanze kwikorera

Bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya byamenye ko Ubwongereza bwabanje gusaba Kenya kwakira impunzi n’abimukira batuye mu Bwongereza ariko icyo gihugu cya Kenya kikabyanga.

Mu gihe hirya no hino ku isi hakomeje kuvugwa ku masezerano igihugu cy’u Rwanda giherutse kugirana n’igihugu cy’Ubwongereza, amasezerano agamije kwimurira mu Rwanda impunzi, abimukira ndetse ababa mu Bwongereza buryo butemewe n’amategeko, kuri ubu ikinyamakuru The East African cyandikirwa muri Kenya cyavuze ko gifite amakuru n’umwe mu badiplomate bo muri Kenya, amakuru avuga ko igihugu cy’Ubwongereza cyabanje gushyikiriza igihugu cya Kenya uwo mushinga ariko icyo gihugu kikaza kubyanga kuko cyabonaga ari umutwaro ku gihugu.

Uwo mushinga utavugwaho rumwe na bamwe, ntuvuga umubare nyawo w’impunzi n’abimukira uteganijwe kuzanwa mu Rwanda, gusa bivugwa ko muri uwo mushinga igihugu cy’Ubwongereza kizatanga ibibatunga byose ku buryo atari umutwaro ku gihugu nk’u Rwanda kizabakira.

Muri uwo mushinga, Ubwongereza buzatanga miliyari zigera ku 164 zose, ikintu gituma abantu benshi bavuga ko harimo gahunda y’ubucuruzi, ikintu u Rwanda rwakomeje kwanga no guhakana.

Comments are closed.