Kamonyi: Imiryango 180 yahembwe ingurube kubera kwita ku bidukikije

6,457
Abayobozi bashyikiriza amwe mu matungo abaturage

Imiryango 180 y’abaturage batishoboye mu Karere ka Kamonyi bafashe neza ibikorwa byo kurwanya ubutayu mu gice cy’Amayaga bahembwe amatungo magufi agizwe n’ingurube.

Abahawe amatungo bahamya ko isuri ikunze kwibasira ubutaka bwabo, ariko ko ibikorwa byo kuyirwanya ku Mayaga byatumye bongera kubona ibiti byera imbuto ziribwa byo gutera, bakorerwa imirwanyasuri kandi bahabwa imbabura zibafasha kurondereza ibicanwa.

Uwimana Sophie wo mu Mudugudu wa Mibirizi, mu Kagari ka Kigese avuga ko nyuma yo guhabwa imbabura z’umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku Mayaga (Green Amayaga) babashije kurondereza ibicanwa, kandi ko kuba bahawe ingurube bizamufasha kwishyura mituweri.

Agira ati “Nsanzwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ubu nibwagura nanjye nziteza imbere ngende nsohoka mu bukene, kuko banatubwiye ko hari n’ibindi bazadukorera nk’aya matungo ni ukuyafata neza kugira ngo tujye twirihirira mituweri tutagombye gutega amaboko”.

Umusore waje gufatira nyirakuru itungo avuga ko umurima wabo wari waragundutse kubera kutagira ifumbire akavuga ko byanatumaga batabona umusaruro uhagije, kuko isuri yatwaraga ubutaka.

Agira ati “Aho twahingaga ntiheraga kubera ko nta fumbire ariko ubu nidufumbira bizatuma tubona umusaruro uhagije, umushinga wa Green Amayaga uradufasha cyane kuko nk’ibiti twateye nibikura tuzabibyaza umusaruro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyongira Uzziel, avuga ko umushinga wa Green Amayaga ugamije kuzamura imirenge ya Rugarika, Mugina na Nyarubaka mu kubungabunga ibidukikije ariko byose binaherekezwa no gufasha abaturage kwita ku butaka bwari bwarangijwe n’isuri.

Agira ati “Iyo umuturage yamaze kurwanyirizwa isuri, aba akurikijeho guhinga akeza, ibyo ni ho bihurira no kuba baraciye amaterasi, bagacukura imiringoti no gutera ibiti kuko byonyine ntibihagije ni ngombwa no gufasha aba baturage kwita ku bikorwa begerejwe”.

Asaba abaturage kugira uruhare mu gutuma Amayaga atoha kuko biri mu nyungu zabo, kandi ko igihe imvura izagwa uko bikwiye abantu bagahinga bakeza, ari bwo umushinga uzabagirira akamaro.

Agira ati “Ntawe uzahinga ngo yeze Amayaga acyambaye ubusa, uko tuzamura uburyo bw’Amayaga atoshye niko kubona ubwatsi butunga amatungo, yaba amagufi n’amaremare, abatarabyumva ntacyo byabungura gutura ku butayu”.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga wa Green Amayaga, Songa Remy, avuga ko uwo mushinga ukorera mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara ahitabwa ku kurwanya isuri, haterwa amashyamba, gutera ibiti no gufasha abaturage guhabwa imbabura za rondereza.

Asobanura ko gusubiranya Amayaga bitagerwaho igihe abaturage batarafashwa kuzamura imibereho, kuko iyo badafashe neza ibyo bakorerwa bikangirika byongera kubasubiza inyuma.

Avuga ko aho umushinga utangiriye kuva mu 2020 hari aho usanga ibiti bitanga icyizere cy’uko Amayaga azongera kuba ikigega cy’Igihugu mu biribwa, kuko imvura igenda igaruka, ibihe bikongera gusubirana.

Agira ati, “Aya matungo twatanze agamije gushimira abafashe neza ibyo tubakorera, turakomeza gusaba n’abandi gufata neza ibyo twabakoreye bagasibura imirwanyasuri, bagahingira ibiti twabatereye, bakita ku byo bahabwa birimo n’ayo matungo kuko tuzabafasha kuyitaho amezi atandatu ubundi na bo bakayitaho nta kindi kibazo”.

Avuga ko hazanabaho gahunda yo korozanya ku bahawe amatungo kugira ngo n’abandi bazajya bitwara neza bashimirwe. Mu gihe mu myaka itandatu umushinga uzamara nabwo hazajya habaho gushimira abitwaye neza.

(Inkuru ya Kigalitoday)

Comments are closed.