Huye: Hafashwe litiro zirenga 1,400 z’inzoga z’inkorano
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage mu karere ka Huye yafashe kandi yangiza litiro 1,405 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Muriture.
Izi nzoga zose zafatiwe mu kagari ka Rukira ko mu murenge wa Huye zifatirwa ku bacuruzi batandatu ari bo Havugimana Jean Pierre wafatanwe litiro 800 n’ibiro 150 by’isukari yifashishaga mu gukora izo nzoga, Murekatete Vestine bamusanganye litiro 210.
Abandi ni Nshimiyimana Theogene wafatanwe litiro 95, Mukamusonera Matilde yafatanwe litiro 140, Mukarurangwa Anisia na we afatanwa litiro 140 naho Nyiraminani Christine afatanwa litiro 20.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko kugira ngo izi nzoga zifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati:”Izi nzoga zafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu kagari ka Rukira ku bw’ubufatanye busanzwe burangwa hagati ya Polisi n’abaturage bo muri kariya karere. Abafashwe bakoreraga inzoga zitujuje ubuziranenege zizwi ku izina rya Muriture mu ngo zabo ari naho bazicururizaga.
SP Kanamugire yibukije abaturarwanda ko kimwe n’ibindi biyobyabwenge, Muriture n’izindi nzoga z’inkorano biri mu bituma ibyaha byiyongera kandi ko abenshi mu bazinywa ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano.”
Yakomeje avuga ko izi nzoga z’inkorano zangiza ubuzima bw’abazinywa ashimira abaturage batanga amakuru kugira ngo zifatwe bityo abasaba gukomeza gukorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu kuzihashya no guca burundu ikintu cyose cyahungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
SP Kanamugire yaburiye abakora n’abacuruza inzoga nk’izi ndetse akangurira abaturage gukora ibibinjiriza kandi biteza imbere imiryango yabo aho kwishora mu bitemewe bibateza igihombo no kuba bafungwa.
Inzoga zose zafashwe zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.
Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyongombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganwa n’ iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Comments are closed.