Ngoma: Hatashywe ibiro by’akagali katwaye miliyoni 18 mu kukubaka

9,701

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwashyikirije abaturage bo mu Murenge wa Rukumberi inyubako y’Ibiro by’Akagari ka Gituza yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 18 zirimo miliyoni eshatu zakusanyijwe n’abaturage.

Umuhango wo gutaha iyo nyubako y’Ibiro by’Akagari ka Gituza, yari mu mihigo akarere kahize mu mwaka 2021/2022, wabaye ku wa Kabiri taliki ya 10 Gicurasi 2022.

Abaturage bari basanzwe babonera serivisi mu nyubako y’ubucuruzi y’icyumba kimwe, bagaragaje imbamutima zishmgangira uburyo bishimiye kubona inyubako y’ibiro mu gihe bari bamaze imyaka myinshi bakorera mu nzu y’ubucuruzi y’icyumba kimwe.

Abo baturage bashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwabunganiye bugatanga amafaranga akubye inshuro esheshatu umusanzu w’ayo bitanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gituza Baganizi Frederic, yemeje ko bitari byoroshye gukorera mu nyubako yari yaragenewe ubucuruzi. Ati: “Uko mubona ni inzu yari yaragenewe ubucuruzi ariko kubera ko nta handi twagombaga gukorera twarayifashishaga tuyikodesha nyine, ariko twabaga dufite imbogamizi kubera ko abaturage tuyobora kubakirira hano mu by’ukuri ntabwo wavuga ko uba utanze serivisi nziza.”

Yavuze ko iyo nyubako bayikoreragamo badatuje kuko babaga batizeye umutekano w’amadosiye y’abaturage. Ati: “Turashimira cyane ubuyobozi bw’Akarere kubera ko uyu munsi tugiye gutangira gutanga serivisi mu buryo bwiza, abaturage bishimye kandi bisanzuye.”

Tumwine Innocent, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Ngoma, yavuze ko iyi nyubako yitezweho korohereza abatanga serivisi ku Kagari gukorera ahantu heza, hatekanye kandi hafite isuku.

Yakomeje yizeza abaturage ko iteka ubuyobozi buzabahora hafi haba mu bikorwa byabo ndetse n’ibyo bagomba gufatanya n’Akarere. Ati: “Abaturage icyo twababwira ni uko iteka duhora turi kumwe na bo.”

Yakomeje asobanura ko imihigo ishyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umuyobozi w’Akarere, ibereyeho guhindura imibereho y’abaturage mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza no guhindura ubuzima bw’umuturage bukarushaho kuba bwiza.

Ati: “Rero icyo dukora ni ugufasha abaturage guhindurira imyumvire binyuze mu bukangurambaga kugira ngo bumve ko bya bintu ari ibyabo.  Icyo tuba twifuza mu baturage ni ukugira ngo bya bikorwa byose biri mu mihigo bimenyekane, bakamenya icyo bigamije kandi bakabigiramo uruhare rusesuye kuko bikorerwa ku neza yabo.”

Yashimiye abaturage b’Umurenge wa Rukumberi uruhare bagize mu kwiyubakira ibiro by’Akagari, asaba ko ubufatanye bwakomeza mu kwesa imihigo.

Igikorwa cyo kumurika iyi nyubako cyanitabiriwe n’Umuyobozi  ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Karere ka Ngoma Musafiri Firmin ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi Buhiga Josué.

Nyuma yo gutaha ibiro by’Akagari, hakozwe Inteko z’abaturage zanatangirijwemo ubukangurambaga bwo kwibutsa no kumenyesha abaturage imihigo y’akarere mu mwaka 2021/2022 haganirirwa no kuzindi ngingo zirimo Imisoro, Mituweli MUSA, gahunda ya Ejo Heza,  n’izindi.

Mu rwego rwo gushimira abaturage bo mu Murenge wa Rukumberi kubera ko besheje umuhigo wa Ejo Heza ku kugero cya 111%,  ubuyobozi bw’Akarere bwabageneye moto iherekejwe n’icyemezo cy’ishimwe.

Comments are closed.