Ubuholandi bwataye muri yombi Maj. Karangwa ukekwaho ibyaha bya jenoside

10,485

Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Buholandi bwatangaje ko bwataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa, wahoze mu Ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi akaba akekwaho kuyigiramo uruhare.

Maj Karangwa w’imyaka 65 wari umaze imyaka itari mike yihishe muri icyo gihugu kuva mu 1998, yafashwe na Polisi y’Igihugu cy’u Buholandi tariki 11 Gicurasi 2022, aho yasanzwe ahitwa Ermelo.

Uyu wahoze mu ngabo za leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, yabaga mu Buholandi kuva mu 1998.

U Rwanda rwari rwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi aho akekwaho uruhare muri Jenoside binyuze mu bitero karundura byo kurimbura Abatutsi mu mujyi wa Kigali no muri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Mu 1994, Maj Karangwa yari umusirikare mukuru ku rwego rwa ofisiye muri Gendarmerie nationale.

Bivugwa ko abatutsi bagera ku 30.000 biciwe muri paruwasi ya Mugina.

Meya wayoboraga Mugina, wagerageje gutabara abatutsi bari bahungiye aho yoboraga yishwe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana

Ubu bwicanyi bwabaye ku matariki 21-26 Mata 1994.

Abarokoye I Mugina bavuga ko tariki 25 Mata 1994, ifatwa nk’iherezo ry’Abatutsi muri aka gace.

Comments are closed.