Basabye umuhungu wabo kubyara bitarenze umwaka, bitaba ibyo akabishyura miliyoni 670

8,974
Kwibuka30
Image

Hari ababyeyi bo mu gihugu cy’Ubuhinde bariye karungu basaba umuhungu we kubaha umwuzukuru bitaba ibyo agasubiza akayabo ka miliyoni 670 bamutanzeho.

Ababyeyi b’umugabo witwa Shrey Sagar w’imyaka 35 y’amavuko ukora akazi k’ubupolisi mu gihugu cy’Ubuhinde yarezwe mu nkiko n’ababyeyi be bamusaba kubaha akuzukuru mu gihe cy’umwaka umwe gusa, bitaba ibyo akabasubiza amafranga yose bamutangiye ku ishuri.

Ababyeyi ba Shrey Sagar bavuga ko uyu mugabo ariwe muhungu wenyine uwo muryango ufite, kandi ko ababyeyi biriye bakimara kugira ngo bamwishyurire amafranga y’ishuri.

Kwibuka30

Prasad ise wa Sagar avuga ko yakoresheje amafaranga yose yari yarizigamiye, mu 2006 akohereza umuhungu we muri Amerika kwiga gutwara indege, bikamutwara amadolari y’Amerika 65,000 (miliyoni 67 mu mafaranga y’u Rwanda).

Prasad yakomeje avuga ko umuhungu we yasubiye mu Buhinde mu mwaka wa 2007, ariko atakaza akazi ke, bituma umuryango we ugomba kumufasha mu buryo bw’amafaranga mu gihe kirenze imyaka ibiri.

Prasad yagize ati: “Umuhungu wanjye amaze imyaka itandatu (6) ashatse umugore ariko na n’ubu ntibateganya kubyara, ikintu kibabaza kikabangamira umuryango.

Comments are closed.