Amerika iri gukina n’umuriro ku kibazo cya Taiwani-Ubushinwa

10,610

Ubushinwa bwabwiye Reta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere ko irimo irakina n’umuriro kandi ko nyuma uyu muriro uzaka.

Ni inyuma y’aho Perezida Joe Biden yemereye ko mu gihe Ubushinwa bwagerageza kwigarurira ikirwa cya Taiwani, Amerika yahita yinjira mu ntambara irengera icyo kirwa.

Zhu Fenglian, umuvugizi mu biro by’ububanyi n’amahanga bw’Ubushinwa bishinzwe Taiwani, yavuze ko Amerika irimo irakoresha ikarita igamije gushyira hasi Ubusinwa, ariko ngo izasanga yitwitse ubwayo.

Ibyavuzwe na Perezida Biden kuri uyu wa mbere, bwabaye ubutumwa bukomeye ku kibazo cya Taiwani kandi ni mu gihe Ubushinwa burimo burazamuka mu bukungu hamwe no mu bushobozi bwa gisirikare.

Ikinyamakuru cya Leta y’Ubushinwa, Xinhua, cyavuze ko Zhu yagaragaje ko Amerika guhagarika amagambo cyangwa ibikorwa byose bifitanye isano  n’amateka ari hagati y’Ubushinwa na Taiwani.

Comments are closed.