Wilson Kenneth Umunyamerika umaze imyaka irenga 10 akinira u Rwanda yahawe ubwenegihugu

9,508
Kwibuka30

Bwana Kenneth Wilson Gasana, umunyamerika wari umaze imyaka irenga icumi akinira ikipe y’igihugu ya Basketball yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa mbere tariki 23/05/2022 Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline, yakiriye indahiro y’umukinyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball Wilson Kenneth Gasana wahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kenny Gasana wavukiye muri Amerika akaba anasanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze imyaka irenga icumi akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aho yayikiniye mu marushanwa atandukanye arimo nka Fiba AfroBasket n’izindi.

Kwibuka30

Wilson Kenneth Gasana uzwi nka Kenny Gasana, umaze gukinira amakipe akomeye mu Rwanda arimo REG BBC ndetse na Patriots BBC, yanyuze no mu makipe atandukanye yo mu Bihugu by’Abarabu ngo mu Misiri no muri Maroc.

Gasana yasinye imbere y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo

Uyu mukinnyi Kenny Gasana w’imyaka 37, yiyongereye ku bandi bakinnyi bakiniye amakipe y’igihugu mu mikino itandukanye bagiye bahabwa ubwenegihugu barimo nka rutahizamu w’Amavubi Meddie Kagere wabuhawe muri 2018.

Comments are closed.