Breaking news: Umuhanzi KIZITO MIHIGO yiyahuye arapfa

11,831

Polisi y’igihugu imaze kwemeza ko umuhanzi KIZITO MIHIGO yapfuye yiyahuye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ku rukuta rwayo rwa twitter rivuga ko Bwana KIZITO MIHIGO yapfuye yiyahuye, KIZITO yari umaze iminsi afungiye muri Kasho ya polisi I Remera akaba ari naho yaguye. Ku munsi wa kane nibwo KIZITO yafatiwe mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata ashaka kwambukira ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi mu buryo butemewe n’amategeko.

Iri ni itangazo rya Polisithe y’u Rwanda

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi mu Rwanda CP JB KABERA, ryavuze ko Bwana KIZITO MIHIGO yiyahuye ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, iryo tangazo rikomeza rivuga ko kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru yari yasuwe n’abo mu muryango we.

KIZITO MIHIGO w’imyaka 38 y’amavuko yavukiye mu Karere, ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zihimbaza Imana ndetse n’izo kwibuka genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ubuhanga mu uririmba no gucuranga ndetse n’uburanga bwe byigaruriye imitima ya benshi muri kino gihugu ndetse no hanze. Kizito yari agiye kumara imyaka ibiri afunguwe ku mbabazi za Prezida nyuma yo guhamnywa n’ibyaha byo gushaka kugirira nabi Leta y’u Rwanda no kwifatanya n’imitwe irwanya igihugu. Kuwa gatanu taliki ya 15 Gashyantare urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwari rwamushyikirije urukiko aho akurikinyweho ibyaha bya Ruswa no gushaka kwambuka igihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko ngo asange imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Comments are closed.