Nyanza: Imiryango 45 yiyemeje kubana binyuze mu mategeko

7,367
Kwibuka30

Imiryango igera kuri 45 yo mu Karere ka Nyanza yabana batarasezeranye imbere y’amategeko, yemeye kubana binyuze mu mategeko mbere y’ubuyobozi bw’Akarere.

Kuri uyu wa kane taliki ya 16 Kamena 2022 ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’Umunyafrika mu Murenge wa Muyira ho mu Karere ka Nyanza, wabaye n’umwanya wo gusezeranya binyuze mu nzira y’amategeko imiryango isaga 45 yo muri ako Karere yari isanzwe yibanira ariko bitanyuze mu mucyo.

Mu Birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kayitesi Nadine, yashimiye iyo miryango yafashe icyemezo cyo gushyingiranwa mu buryo bunyuze mu mategeko, abibutsa ko ari imwe mu nzira zo gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu muryango.

Madame Kayitesi Nadine yasabye imiryango yashyingiranwe uyu munsi kwirinda amakimbirane bakaba urumuri ku bandi, yagize ati:”Nshimishijwe cyane n’icyemezo mwafashe, iyi ni imwe mu nzira zo gukemura amakimbirane mu muryango, ikindi nabasaba mwebwe mwashyingiwe uyu munsi, ni ugukora ibishoboka byose mukirinda amakimbirane mukabera abandi urumuri”

Umwe mu bagabo bitabriye icyo gikorwa ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kino gikorwa, ndetse avuga ko agiye no kugikangurira bagenzi be bafite imyumvire itameze neza, yagize ati:”Ubu jye ngiye gufasha Leta mu kuyikorera ubuvugizi, hari abagabo benshi bavuga ko gusezerana mu mategeko ari ukwishyira mu kagozi, ubu jye maze gusobanukirwa, gusezerana mu mategeko bitanga amahoro mu rugo”

Uwitwa NDAMAGE Elias nawe waraye asezeranye byemewe n’amategeko yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje kubakorera icyo gikorwa, asaba bagenzi be nabo bakibana batarasezeranye kugendera ku rugero rwiza nk’urwe, ati:”Iyo umuntu atarashyingiranwa byemewe n’amategeko aba afite urwikekwe, ubu rwose ndemye, nzi neza ko hari ikintu ndetse gikomeye kiziyongera mu mibanire yanjye n’uwo twashakanye”

Kwibuka30

Visi Meya yasabye abashyingiwe kwirinda amakimbirane bakabera abandi urumuri.

Ku murongo wa terefoni, Bwana Muhuza Alphonse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa MUYIRA yavuze ko bagifite imiryango igera kuri 476 ibanye mu itarashyingiranywe byemewe n’amategeko, ariko kandi ko ubuyobozi bw’Umurenge bwahagurukiye icyo kibazo mu rwego rwo kwirinda amakimbirane mu miryango. Bwana MUHUZA yagize ati:”Ni igikorwa dushyizeho umutima rwose, mbeere y’ubu twabanje kubarura ingo zibanye zitarashyingiranywe, nyuma tubagenera ibiganiro n’ubukangurambaga ku buryo abo 45 bahisemo gushyingiranwa byemewe n’amategeko ku bushake bwabo”

Bwana Alphonse yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge bwihaye intego ko byibuze buzajya bushyingira imiryango ibanye mu buryo butemewe n’amategeko inshuro imwe mu gihembwe, igikorwa akeka ko kizagabanya umubare w’ibyaha bikorerwa mu muryango.

Kugeza ubu Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere dufite imiryango myinshi ibanye mu buryo butanyuze mu mategeko; hari ubushakashatsi bwagaragaje ko imwe mu mpamvu y’amakimbirane ari uburyo imiryango ibanye mu buryo butanyuze mu mategeko.

Me Munyakazi eric ati:”Gukangurira abaturage gushyingiranwa ni kimwe mu bikorwa byiza, kuko iyo abantu babanye mu buryo butazwi n’amategeko bikurura amakimbirane ashingiye ku mitungo”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Bwana Alphonse yavuze ko bihaye umuhigo nk’Umurenge wo gushyingiza byibuze inshuro imwe mu gihembwe.

Comments are closed.