Ba Miss Muheto na Miss Jeannette bifatanije n’abana bafite ubumuga mu kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafrika

9,112

Ba Miss Muheto na Miss Jeannette bifanije n’abana bafite ubumuga ubwo isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umunyafrika.

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’Umunya Africa, Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine na Miss Innovation 2022 Uwimana Jeannette bifatanyije n’abana bafite ubumuga bafashwa n’ikigo cya ‘Hope and Homes for Children Rwanda’ banataha ku mugaragaro ikigo ’Inshuti zacu’ gifashirizwamo aba bana cyubatswe n’ababikira b’impuhwe.

Buri mwaka ku wa 16 Kamena Isi yose muri rusange yizihiza umunsi mukuru wahariwe umwana w’Umunyafurika.

Muri uyu mwaka, mu Karere ka Kicukiro iki gikorwa cyahuriranye no gutaha ku mugaragaro ikigo ‘Inshuti zacu’ gifashirizwamo abana bafite ubumuga bataha iwabo cyangwa mu babarera.

Mu gutaha iki kigo cyubatswe n’ababikira b’Impuhwe, uretse aba bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda 2022 hari Musenyeri Uwumukiza Casmir wari uhagarariye Kiliziya na Assumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Igihe.com dukesha iyi nkuru, cyaganiriye na Miss Muheto avuga ko yari yagiye kwifatanya n’aba bana kugira ngo abereke ko atari bonyine ahubwo na bakuru babo babatekerezaho kimwe n’uko igihugu kibafite ku mutima.

Ati “Ni abana bafite ubumuga ariko bafite imbere heza, turabizi ko ufite ubumuga aba afite ubushobozi ikibura ari ukumuha amahirwe yo kubukoresha bikamugirira akamaro akanakagirira igihugu, ni muri urwo rwego rero twifuje kujya gutera imbaraga bariya bana.”

Miss Muheto yavuze ko kuba yari yajyanye na Uwimana watsindiye ikamba rya Miss Innovation kandi afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ibi bikaba isomo rikomeye rikwiye kwereka abakiri bato bafite ubumuga ko bafite ubushobozi kandi hari byinshi bakwimarira bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Comments are closed.