Gicumbi: abayobozi barasaba abakristo kugandukira ababayobora bakareka kujya basengera mu mazi ya Rusumo

8,063
Barasabwa kureka gusengera muri aya mazi kuko bashobora kuhahurira n

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba abantu baturuka hirya no hino mu gihugu, bajya gusengera mu mazi yo ku Rusumo, mu Murenge wa Mutete muri ako karere, ko bagomba kubihagarika kugira ngo batazahuriramo n’ingorane zo kuhaburira ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, avuga ko ubuyobozi bwakunze kujya kwigisha abo baturage baza muri aya mazi kureka kuhasengera ariko ntibabicikeho.

Ati “Turabigisha ko kujya mu mazi ari bibi ndetse ko hari amakuru twumvise, ko hari uwahaburiye ubuzima bityo ko nabo bagomba kubireka ariko usanga batabyubahiriza ahubwo bongeye bagasubiramo”.

Meya Nzabonimpa avuga ko mbere abaturage bari barubatse utuzu tw’amahema bambariragamo igihe bavuye mu mazi, ubuyobozi bufata icyemezo cyo kudusenya ariko banga gucika muri aya mazi.

Icyo bakora nk’ubuyobozi ni ukubigisha ububi bwo gusengera mu mazi hagati, ko bashobora kuhatakariza ubuzima kuko iryo sumo mu gihe cy’imvura, usanga amazi afite umuvumba mwinshi wahitana ubuzima bwabo.

Pasiteri Antoine Rutayirisire yagize icyo avuga kuri abo bantu basengera ahantu hatemewe, ko ari amahitamo yabo ko nta torero cyangwa idini ribigisha kujya mu mazi, mu mashyamba no mu buvumo.

Ati “Bariya bantu rero ntawe ubigisha kujya mu mashyamba no mu buvumo, ni bo bahijyana kandi abenshi usanga ari abantu baba bagiye bahanahana amakuru, aho bajya gusengera mu matsinda no mu byumba”.

Pasiteri Rutayisire asanga abo bantu batazabicikaho, kuko iyo Leta ibabujije kujya ahantu nk’aho barahindura bakajya ahandi.

Nk’abashumba b’amatorero n’amadini atandukanye, bazajya bafata akanya mu rusengero babaganirize ko kwiremamo ayo matsinda no gusengera ahantu habateza ingorane ari bibi.

Nteziryayo Jean Marie Vianney, umwe mu bagabo barimo basengera muri ayo mazi yo ku Rusumo, avuga ko impamvu yamuteye kuhajya ari ubuhamya bw’umukirisitu wamubwiye ko yahasengeye, icyifuzo cye kigasubizwa na we ahitamo kuza kuhasengera, ngo arebe ko ibibazo by’ubukene afite yabibonera igisubizo.

Ati “Naracuruzaga ndahomba ubukene buntera ibibazo bitandukanye mu rugo rwanjye, nari nje gusenga nanjye ngo ndebe ko nasubizwa kandi nizeye ko nzasubizwa”.

Si ubwa mbere uyu mugabo yari aje kuhasengera kuko ni inshuro ya 4 yinjyiye muri ayo mazi, ahashakira ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango we.

Kubwimana Grace na we avuga ko gusengera ahantu nk’aho ngo bituma Imana isubiza bimwe mu byifuzo baba bayishyize imbere, kuri bo rero ngo basanga nta cyababuza kuhasengera.

Yifashishije umurongo wo muri Mark 1: 12-13 hagira hati “Uwo mwanya, Umwuka amujyana mu butayu” kimwe no muri Matayo 4:1-11”.

Ati “Kristo twakurikiye yaduhaye rugero rwiza asengera mu butayu mu gashyamba ka Getsimani akesha ijoro ku musozi asenga, natwe tumwigireho”.

N’ubwo aba bantu basengera muri ayo mazi badakozwa ibyo kubihagarika burundu, Leta y’u Rwanda yakunze kubakangurira kureka ibikorwa byo gusengera ahantu hatemewe, ndetse rimwe na rimwe ikababuza kujya ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko ntibabyumve kubera kwinangira.

Umukirisitu nyawe akwiye kugandukira ubuyobozi, akabwumvira kugira ngo abashe no kugendera mu murongo Imana yishimira.

Comments are closed.