Minisitiri Bayisenge yihanganishije umuryango waburiye abana 3 wari ufite mu mpanuka ku Kinamba.

6,499

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yihanganishije umuryango wa Sikubwabo wapfushije abana batatu umunsi umwe baguye mu mpanuka y’imodoka.

Iyi ni ya mpanuka yamenyekanye cyane nyuma yo kuba Ku wa mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ubwo ikamyo yabuze feri yataye umuhanda wa Yamaha-Kinamba uherereye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, igahitana abantu 6 barimo n’aba bana 3 bavukana.

Abinyujije kuri Twitter,Minisitiri Bayisenge yagize ati:“Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu, Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane.

Aba bavandimwe bari bafite hagati y’imyaka 9-12 bapfiriye aho iyi mpanuka yabereye nk’uko byatangajwe n’umuryango wabo.

Aba bana bapfuye ni Joseph Fruit, Herve Sikubwabo Shami, na Honore Racine Sikubwabo.

Umwe mu bagize umuryango wabo yabwiye The New Times ko abo bana batatu bavukana bari kumwe na nyirakuru igihe impanuka yabaga mu gihe uyu mukecuru yakomeretse bikabije.

Kuri uyu wa gatatu, 26 Ukwakira,nibwo aba bana 3 bavukana barashyingurwa mu irimbi rya Rusororo, mu karere ka Gasabo.

Comments are closed.