KNC yifatiye mu gahanga Fatakumavuta anamuhindurira izina amwita FATAKUMUVUMO

9,121

Bwana KNC uyobora ikipe ya Gasogi Utd arasanga Bwana Fatakumavuta adakwiye kongera kwiyita iryo zina ko ahubwo agomba kwitwa FATAKUMUVUMO nyuma y’aho uwo mugabo avugiye nabi ikipe KNC ayobora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Ugushyingo 2022 ubwo Bwana Kakuza Charles uzwi cyane nka KNC yari mu kiganiro Rirarashe, kimwe mu biganiro bikunzwe muri iki gihugu, uwo mugabo yifatiye mu gahanga umugabo witwa Jean Bosco Sengabo uzwi cyane nka FATAKUMAVUTA mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda, mu magambo ye Bwana KNC ari kumwe na Anglebert ndetse na Muzehe Gakuru, Anglebert MUTABARUKA uzwi nka Angeli yavuze ko Fatakumavuta yigize umuvugizi w’ikipe ya Gorilla FC, abo bagabo bihanije FATAKUMAVUTA kutazongera kugira icyo avuga ku ikipe ya Gasogi Utd, Bwana KNC yagize ati:”…guhera uyu munsi irya Fatakumavuta turikuyeho, ibyo bintu turabiciye, witwa FATAKUMUVUMO, guhera uyu munsi witwa Fatakumuvumo kuko natwe tukuvumiye hano kuri mikoro, ntuzongere kugira icyo uvuga kuri Gasogi Utd... “

N’iburakari bwinshi KNC yakomeje avuga ko umuntu wese wavuze ikipe ya Gasogi Utd yahuye n’ibibazo. Mbere y’aho gato, Bwana KNC yari yaciriye umugani uyu mugabo witwa Fatakumavuta amubwira ko kwigera ipantaro ya se bitamugira ise

Nyuma yo kumva aya magambo, Bwana FATAKUMAVUTA yagiye kuri konti ye ya twitter asubizamo video igaragaza KNC amuhindurira amazina maze agira ati:”Aba bagabo bose uko ari batatu ngiye kubabera inzozi mbi zihoraho”

Icyakoze KNC yirinze gusubiramo amagambo Fatakumavuta yavuze ku buryo byakongeje umujinya we, gusa bamwe mu bakurikira uyu mugabo Fatakumavuta, bavuze ko yari yumvikanye avuga ko ikipe ya GASOGI Utd ari iy’itangazamakuru ko idafite ubushobozi bwo guhangara Gorilla, ariko bamwe bakavuga ko hari n’ibindi yaba yavuze bikomerekeje.

Fatakumavuta azwi cyane mu biganiro bitandukanye aho akora za analyses ku bintu na none bitandukanye mu buzima bw’igihugu, gusa yari azwi cyane mu bintu bijyanye n’imyidagaduro ariko muri iyi minsi ya vuba yagiye akunda gukora za operations zo muri ruhago ndetse rimwe na rimwe akinjira no muri politiki ku buryo mu minsi ya vuba ishize yatumijweho n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ariko aza kugaruka n’ubwo yari asize avuze ko ashobora kutagaruka.

Comments are closed.