Noble Uzuchi w’imyaka 17 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda abagore 10 bose
Umusore w’imyaka 17 uzwi ku mazina ya Noble Uzuchi wo muri Nigeria, akurikiranyweho kuba yarateye inda abagore bagera ku icumi (10), ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano, aho yafatanywe n’undi uvugwaho ubufatanyacyaha witwa Chigozie Ogbonna, w’imyaka 29 y’amavuko.
Inzego zishinzwe kurinda amatekano mu gihugu cya Nigeria zatangaje ko zataye muri yombi umusore w’imyaka 17 y’amavuko ukekwaho gusambanya no gutera inda abagore 10 bose, umufatanyacyaha we ndetse n’abandi bagore babiri barimo uwitwa Favour Bright w’imyaka 30 na Peace Alikoi w’imyaka 40 y’amavuko, bivugwa ko bari baratangiye ikitwa ‘baby factory’, ni ukuvuga gushaka abana bagurisha mu bihugu byateye imbere, bakajya kurerwa n’imiryango itabafite, cyangwa se mu icuruzwa rw’abantu gusa (human trafficking).
Inkuru ya kigalitoday nayo ikesha ikinyamakuru ‘Pulse.ng’ cyatangaje ko umwe mu bayobozi ba Polisi, Grace Iringe-Koko, yavuze ko abo bakekwaho ibyo byaha byo gucuruza abana, bakoreraga ahitwa Obio/Akpor n’ahitwa Ikwerre mbere y’uko bafatwa.
Uwo muyobozi wa Polisi yongeyeho ko abagore 10 batwite, bahise batabarwa na Polisi nyuma y’uko abo bakekwaho ibyaha bafatwa.
Iringe-Koko, yagize ati “Abagore batabawe muri uwo mukwabu, ni 10, kandi abenshi bari batwite”.
Yavuze ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe, byagaragaye ko iyo umugore muri abo abyaye, ukuriye iryo tsinda ry’abakekwaho ibyaha byo gucuruza abantu, agumana umwana, uwabyaye akishyurwa amafaranga yo muri Nigeria agera ku 500.000, ikindi ngo bamwe mu bana bavukiye muri izo nzu bamaze kugurishwa.
Yagize ati “Abo bagore bemeye ko bagiye muri ubwo bucuruzi butemewe bagurishamo abana babo, kubera ibibazo by’ubukene bw’amafaranga bafite”.
Icyo kibazo cy’abo bantu ngo cyoherejwe ku rwego rushinzwe iperereza muri icyo gihugu, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, nyuma abakekwa banashyikirizwe inkiko.
Hatangiye kandi iperereza ryo gushakisha abagura abo bana, kuko hari abamaze kugurishwa.
Comments are closed.