Prof. Kalisa Mbanda wigeze kuyobora komisiyo y’amatora yitabye Imana.

4,659
Kwibuka30

Prof Kalisa Mbanda wayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, aguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye Itangazamakuru ko uwari urwaje Prof Mbanda muri ibyo bitaro, yamubwiye ko yitabye Imana azize uburwayi butari bumaze igihe kinini.

Munyaneza avuga ko Prof Mbanda yari agikorera NEC n’ubwo manda ye ngo yari yararangiye, ndetse akaba yaherukaga mu kazi kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023.

Kwibuka30

Yavuze kandi ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Prof Mbanda atagiye mu kazi, ahubwo ngo yabyutse ajya mu rwuri rwe, avayo ajya kwa muganga mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Prof Mbanda yari afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology), yavanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi.

Uretse gukorera Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Yakoreye ibigo bitandukanye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) kuva mu 1990-1995, yayoboye Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva 1995-1998, akorera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2000-2003, ndetse aba n’Umuyobozi w’icyari Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

Nyuma yaho, Prof Mbanda ngo yakoze nk’impuguke mu bigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG, MINAGRI/RSSP, akaba yanayoboye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu 2006.

Leave A Reply

Your email address will not be published.