Ibyumweru 2 birashize Ineza Junior wigaga muri INES Ruhengeri aburiwe irengero

8,063

Ibyumweru bibiri birihiritse Ineza Bruce Junior umunyeshuri wo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES Ruhengeri aburiwe irengero na n’ubu ababyeyi be bakaba nta makuru y’aho yaba aherereye bafite.

Uyu musore w’imyaka 25 wiga mu mwaka wa gatatu mu bijyanye n’ibyo gupima ubutaka (Land survey) ngo yabuze ubwo yavaga iwabo mu Karere ka Kamonyi ajya ku ishuri ku itariki ya 2 Mutarama 2022 kuva ubwo ngo ntibongeye kumuca iryera.

Umubyeyi wa Kayisenge Olive yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yaherekeje umuhungu we amugeza aho bategera imodoka, amubwira ko atagomba gukura telefoni ku murongo. Mu masaha ya saa munani ngo yongeye kumuhamagara aramubura agira ngo ni ibisanzwe ajya mu mirimo ariko nyuma akomeje kugerageza bikomeza kuba uko.

Ati “Twakomeje kugerageza nimero ye turamubura tunahamagara abana bakunda kugendana batubwira ko bamuheruka ubwo bajyaga mu biruhuko bya Noheli. Batubwiye ko na bo bakomeje kumuhamagara baramubura .”

Uyu mubyeyi ngo yasabye abo bana kujya kurebera aho yari asanzwe aba bamubwira ko yari aherutse kwimuka ko batazi aho yimukiye.

Byatumye uyu mubyeyi we ajya i Musanze muri Ines Ruhengeri bamubwira ko bazamufasha gushakisha ndetse bajya no gutanga ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ngo bakomeje gushakisha baza kumenya ko uyu musore ngo yabaga muri Susa agace kari hafi ya Ines Ruhengeri ariko bakomeza kumubura ndetse ngo na RIB yababwiye ko yarebye mu bigo binyurwamo n’abantu by’igihe gito kugira ngo bajyanwe mu bigo ngororamuco (transit center) bareba ko wenda yaba yarajyanyweyo baramubura.

Munezero Arsène usanzwe yigana na Ineza na we yavuze ko bamuheruka ubwo bari bagiye mu biruhuko by’iminsi mikuruko, ko kugeza ubu nta makuru y’aho aherereye babashije kubona.

Comments are closed.