DRC: Umunya Kenya ushinjwa kwica abantu mu rusengero yatawe muri yombi

5,901

Umugabo ufite ubwenegihugu bwa Kenya yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa uruhare mu gitero cy’ubwiyahuzi ku cyumweru mu rusengero i Kasindi mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Kapiteni Anthony Mualushayi yavuze ko uyu munya Kenya yafatiwe mu mujyi wa Kasindi, uturanye na Uganda, amasaha make nyuma y’icyo gitero.

Kapiteni Mualushayi ati: “Inyuma y’igenzura ryakozwe ahabereye icyo gitero, inzego zishinzwe umutekano zashoboye gufata umunya-Kenya ufite uruhare muri iryo shyano”.

Mu gihe capitaine yatangaga aya makuru, imibare y’agateganyo yerekana ko abantu icumi ari bo bahasize ubuzima, hari andi amakuru avuga ko abantu nibura 17 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye, abandi nabo barenga 30 barakomereka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.