DRC: M23 yahakanye raporo ya Amnesty iyishinja ubwicanyi mu duce yafashe

6,499
Kwibuka30

Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamaganye raporo y’Umuryango Amnesty International iyishinja kwica abasivile no gufata abagore ku ngufu.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Amnesty International yashyize hanze raporo ishinja M23 gufata ku ngufu abagore n’abakobwa no kwica abasivile.

Uyu muryango uvuga ko ibi byaha byabaye mu Ugushyingo 2022 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Wakomeje uvuga ko amakuru ufite agaragaza ko abagore n’abakobwa bafashwe bagera kuri 66 mu gace ka Kishishe. Mu gukora iyi raporo, Amnesty International ivuga ko yashingiye ku makuru yahawe n’abantu 35 barimo abiboneye ibyabaye amaso ku maso n’abandi babifiteho amakuru.

Kwibuka30

Mu itangazo Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka yashyize hanze ku wa 18 Gashyantare mu 2023 yamaganye ibyaha bashinjwa n’iyi raporo.

Ati “Raporo ya Amnesty International ishingiye ku buhamya bw’abantu bafite amakuru ahabanye n’ukuri kw’ibiri kuba. Abakoze iperereza rya Amnesty International ntibigeze bamanuka ngo bajye aho ibintu biri kubera ngo bagereranye amakuru bahawe n’ibimenyetso bihari ahubwo bihutiye gukora iyi raporo n’imyanzuro idafite aho ishingiye.”

Izina Kishishe rimaze iminsi ricaracara mu matwi ya benshi, kuri za radio na televiziyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga hashingiwe ahanini ku byaha by’intambara Leta ya Congo ishinja M23 kuhakorera.

Tariki 29 Ugushyingo 2022, nibwo M23 na FARDC byakozanyijeho muri aka gace. Hari abaturage n’abarwanyi babitakarijemo ubuzima, gusa ibyakurikiyeho byateye benshi urujijo.

Leta ya Congo yihutiye gutangaza ko hapfuye abaturage, gusa buri muyobozi wese wafatanga indangururamajwi, yatangazaga imibare ye y’abapfuye.

Hari raporo y’abashakashatsi bigenga yakozwe mu mpera za 2022, igaragaza ko hapfuye abantu 19 ndetse n’amazina yabo aragaragaza, bitandukanye n’ibyo Guverinoma ivuga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.