Abanyarwanda ntibazemera ubacamo ibice, barabihaze- Perezida Kagame

7,580

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko Abanyarwanda badashobora kongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice kuko bazi icyo amacakubiri abyara, yibutsa ababigerageza ko batazigera bongera kugera ku ntsinzi mu Rwanda rw’uyu munsi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Mata 2023 mu muhango wo gutangiza icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yagize ati: “Abanyarwanda ntibazemera ugerageza kuducamo ibice. Twarabihaze, birenze no kubirambirwa. Ibyo ntibizongera kugera ku ntsinzi hano ukundi. Ibi bikaba bigaragaza ko tugomba kwishakamo ibisubizo, uko byaba bidasanzwe kose kandi tugakomeza kuyobora ahazaza hacu.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko igihe bari bakeneye ubutabazi bwari kuboneka bwose Isi yose yabirengagije, aboneraho gushishikariza buri wese kwigira.

Ati: “Isi yatweretse umugongo baravuga bati. “Ibyo biroroshye, ubutumwa twabaha ni uko mwakwirwariza!” Bityo rero dukwiye kwiga kwirwanaho kandi ntekereza ko twize bihagije. Iyo abantu badufashije turashima, ariko n’iyo batabikoze ntidukwiye gushiraho kubera ko nta muntu wigeze aza kudutabara.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko isomo rikomeye u Rwanda rwize ari uguhindura ibibazo amahirwe no kwifashisha bike mu kugera kuri byinshi. Yavuze kandi ko nta kintu na kimwe Abanyarwanda badashobora kwivanamo binyuze mu kunga ubumwe, gukora cyane no kutadohoka.

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku kuba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta hantu ushobora kuyahungira kuko ari ukuri gufite ibihamya n’abakubayemo.

Ati: “N’abo bafite igihe cyo kuvuga ibyo bashaka kuvuga byose, bazabivuge. Birashoboka hari n’ibindi bakora bishamikiyeho, ariko ukuri ni uko badashobora kubona aho bahungira [ukuri]. Nanone kandi, hari uwavuze ngo iyo ugeze aho guhitamo kuba ugira ubuntu cyangwa umunyakuri, ibyiza ni uguhitamo kuba ugira ubuntu kuko nubikora uzaba umunyakuri iteka ryose.”

Perezida Kagame yashimiye inshuti n’abafatanyabikorwa banambye ku Rwanda kandi bamwe muri bo bakaba bakomeje kurunambaho mu gufatanya n’Abanyarwanda guharanira ubutabera no kugera ku iterambere. Yashimiye nanone inshuti zikomeje guherekeza Abanyarwanda mu rugendo rwo kubaka amahoro n’iterambere rirambye.

Hejuru ya byose, yashimye Abanyarwanda, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banze guheranwa n’amateka n’umuhate bagaragaje mu kurenga ibitarashobokaga mu maso y’abantu, ubu bakaba bafatanya mu kubaka Igihugu kibereye buri wese.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ,hakiri bamwe mu bantu ku giti cyabo, imiryango n’ibihugu, bahembera bakanashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo bikiyongera ku mateka y’igihe kirekire yo gukongeza iyo ngengabitekerezo.

Yagarutse no ku bikorwa bya Leta yari iriho ubwo Jenoside yabaga, bishimangira ko Jenoside ari umugambi wateguwe igihe kirekire.

Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku mbabazi Perezida Kagame yahaye abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abahamwe n’ibyaha by’iterabwoba no gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko ari ikimenyetso cy’Igihugu gishyize imbere ubumwe n’ubwiyunge kandi gikomeye ku mahitamo yacyo.

Comments are closed.