Bugesera: Abaturage basabwe gutanga amakuru ku mibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itarashyingurwa.

3,417

Madam Mukabalisa Germaine umudepite Munteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994 itarashyingurwa, kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Madam Mukabalisa Germaine, yatangaje ibi mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 bo mu cyahoze cyitwa Komine Gashora ubwo imbaga y’ahababuriye ababo bari baje kubunamira no kubibuka, umuhango wabereye muri Ku rwibutso rwa Gashora, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2023.

Depite Mukabalisa Germaine wari umushyitsi mu mukuru muri uyu muhango, avuga ko kuri ino nshuro ya 29 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi hakiri kugaragara imibiri yabishwe mu mwaka w’i 1994 ko hakiri n’indi itaragaragazwa ngo imenyekane aho iri maze ishyingurwe mu cyubahiro gikwiye.

Yagize ati:”Ntitwareka kunenga ndetse no kugaya ababa bazi aho imibiri y’abacu iri batayigaragaza tukaba kuri ino nshuro ya 29 twibuka Jenoside yakorewe abatutsi tukiri kubona imibiri y’abacu ndetse hari n’iyo tutarabona“. 

Ni umuhango wari witabiriwe n’abatari bake.

Yakomeje asaba uwo ariwe wese waba ufite amakuru y’umuntu wishwe ariko akaba atarashyingurwa mu cyubahiro agomba nk’umuntu kwihutira kubitangariza abayobozi, yagize ati:”Turongera gusaba uwaba afite amakuru wese kuyatanga kuko gutanga amakuru ari umusanzu wawe mu kubaka ndetse no gusana imitima no kurushaho kwibuka twiyubaka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard nawe wari waje kwifatanya n’Abanya Gashora, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka twiyubaka” avuga ko ari umwanya mwiza wo gutekereza aho igihugu kiri kugana mu iterambere ryacyo by’umwihariko ku bikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora hari Amashuri yisumbuye, icyanya cy’inganda, kaminuza ya RICA-Rwanda.

Mayor Mutabazi Richard ati:”Tukareba aho tugana tukarushaho kwiyubaka…”. Mu bindi bikorwa by’iterambere byagezweho muri iyi myaka 29 ishize ni ikibuga cy’indege kiri mu murenge wa RilimaBugesera, umuhanda wa kaburimbo Rweru-Bugesera n’ibindi…..)

Muri uwo muhango kandi kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 9 yabonetse isanga indi imibiri 5194 yose hamwe y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 bo mu cyitwaga Komine Gashora.

Hashyinguwe mu cyunahiro indi mibiri icyenda, nayo ishyirwa hamwe n’indi isaga 5000

Hashyizwe indabyo nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi biciwe mu cyahoze cyitwa Komini Gashora

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.