Abagore 2 gusa nibo bari ku rutonde rw’abantu 30 batunze byibuze miliyoni 10 z’amadorari

10,317

Abagore batarenga babiri nibo bonyine gusa bagaragara ku rutonde rw’Abanyarwanda batunze agatubutse

Mu mibereho y’Abanyarwanda, abantu ntibakunze kwemera ko bakize, yewe n’ababigezeho rimwe na rimwe bakunze kubihisha ntibabishire ku mugaragaro ku buryo bigoye kuvuga ko umuntu runaka afite umutungo ngana utya, gusa kubera ikoranabuhanga mu gutanga imisoro, bimeze nk’ibyoroshye ndetse bishoboka ko umuntu yamenya umutungo umuntu runaka afite.

Ubusesenguzi bwakoze n’ikinyamakuru Igihe.com bwashyize ahagaragara inyandiko yerekana urutonde rw’abantu bagera kuri 30 bafite cyangwa se binjiza agatubutse hano mu Rwanda, ni urutonde benshi batavuzeho rumwe kuko hari benshi bari bazi ko baruzaho ariko bakaba batari kuri urwo rutonde.

Uru rutonde na none ruvuga ko mu Rwanda ubu ngubu abantu bafite amafaranga agera kuri miliyoni y’amadorari bamaze kugera ku 1000, imibare na none yatunguye benshi, hari abavuga ko ayo mafaranga ari menshi ku buryo bigoye kubona abagera ku 1000 bafite ako gatubutse, ariko ku rundi ruhande hari bamwe basanga uwo mubare ari muto kuko u Rwanda ari igihugu gitanga amahirwe y’ishoramali ndetse ko Leta iba yarubatse ibikorwaremezo byoroshya ubucuruzi, bityo ko inzira zo kuzamuka zishoboka.

Ikindi cyatunguye abatari bake, ni uko mu bagera kuri 30 batunze agatubutse, harimo abagore babiri gusa.

Abagore babiri rukumbi bari ku rutonde rw’abatunze agatubutse mu Rwanda.

Francine MUNYANEZA, umwe mu bagore babiri bari ku rutonde rw’abafite agatubutse, afite kampani y’ubwubatsi yitwa Munyax Eco.

Mushimiyimana Eugenie, nawe afite agatubutse mu Rwanda, afite ishoramali ritandukanye mu Rwanda, harimo amazu, ibibanza,…

Urutonde rw’abaherwe 30 mu Rwanda

Mu 2022, mu Rwanda hari abantu 30 batunze nibura miliyoni 10$, ni ukuvuga miliyari zisaga 10 Frw kuzamura. U Rwanda rwari urwa 17 muri Afurika mu kugira abakire benshi batunze guhera kuri miliyoni imwe y’amadolari, ni ukuvuga miliyari irenga imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umutungo bwite w’abantu baba mu Rwanda ni ukuvuga ubaze imitungo itimukanwa, imigabane n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, yabarirwaga muri miliyari 11$. Ayo mafaranga ntarimo igikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano na leta.

Abenshi mu batunze agatubutse mu Rwanda, bivugwa ko bakora ubushabitsi mu bijyanye n’ubwubatsi kuko ari urwego rutera imbere amanywa n’ijoro. Abandi bafite inganda, cyane cyane izikora ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, hakabamo kandi n’abaranguza ibicuruzwa bakuye hanze y’igihugu, mu gihe hari n’abashoye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro.

Amafaranga menshi igihugu cyinjiza ava mu cyayi n’ikawa, ariko abashoye muri uru rwego si benshi. Umwe mu bashoramari ubarizwa muri iyi ngeri ni Gatera Egide washinze Rwanda Mountain Tea unafite Prime Insurance nk’umunyamigabane mukuru.

Gatera Egide, umwe mu bavaugwaho agatubutse hano mu Rwanda

Ni nawe nyiri sosiyete zicuruza ibikomoka kuri lisansi n’ubwikorezi bw’imizigo, SP na Petrocom.

Hari abandi bafite ibikorwa bizwi nka Albert Nsengiyumva nyiri Albert Supply washoye imari mu bwubatsi ndetse ufite inyubako mu bice bitandukanye bya Kigali n’irindi shoramari mu bucuruzi bw’ibijyanye n’imyenda.

Nsengiyumva Albert ufite Albert supply, nawe afite atubutse mu Rwa Gasabo

Mu bandi bivugwa ko bafite ibikorwa byinjiza agatubutse mu Rwanda hari nk’umunyemari Ruterana Edouard ufite imiturirwa mu mujyi rwagati ikorerwamo ubucuruzi no mu bice nka Kacyiru, Muhima, Kiyovu n’ahandi. Ni nawe nyiri Sofaru icuruza ibikoresho by’ubwubatsi.

Hari abandi nk’abashoramari bishyize hamwe bakubaka inyubako zirimo CHIC na MIC.

Mu bandi bivugwa ko batunze agatubutse, harimo Bafakulera Robert wahoze ayobora PSF. Bivugwa ko afite imitungo myinshi n’ishoramari mu mahoteli nka Ubumwe Grande na Highland Hotel, ndetse ari no mu baguze iyahoze ari UTC.

Afite kandi sosiyete y’ubucuruzi yitwa ROBA Group igemura mu Rwanda amakamyo yitwa FAW inabarizwamo uruganda rukora ibikoresho by’isuku bya Clear. Avugwa kandi mu rindi shoramari ririmo nk’isoko ryo mu Mujyi wa Kigali rwagati n’ahandi.

Abandi bivugwa ko ari abantu batunze agatubutse mu Rwanda harimo nka Yusuf Mudaheranwa ufite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.

Yashoye no mu bijyanye no gutwara ibintu binyuze muri Gorilla Motors ndetse anafite ikipe ya Gorilla FC.

Jacques Rusirare w’imyaka 75, ni undi mu rwiyemezamirimo umaze igihe akora ishoramari. Yashoye imari akora uruganda rutunganya amarangi rwa Ameki Color.

Afite kandi n’ishoramari rya Ameki Meubles rikora ibikoresho byo mu nzu nk’intebe n’ibindi.

Mu bandi bivugwa ko batunze agatubutse harimo nka Joseph Mugisha washinze Sosiyete y’Ubwubatsi ya Fair Construction na Marc Rugenera washinze Sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant.

Hari kandi Abdul Ndabubogoye ufite imiturirwa mu mujyi rwagati ahazwi nka Quartier Commercial n’izindi nyubako i Nyarutarama n’ahandi. Yashoye imari mu bijyanye n’ubwikorezi, ndetse ni umwe mu bafite amakamyo menshi atwara imizigo.

Nko mu bashoye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, Nyagahene Eugene washinze Tele 10 ifite Radio 10 na TV 10 na Cleo Hotel ku Kibuye amaze igihe kinini yinjiza agatubutse.

Jean Malic Kalima ni undi mushoramari bivugwa ko yinjiza menshi. Ni we nyiri Legacy Clinic ndetse abarizwa no mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Sina Gerard washinze Entreprise Urwibutso ni umwe mu bamaze igihe mu bucuruzi ndetse aherutse no kwinjira mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Bavukiyehe Eugene nawe yakoze ishoramari mu bijyanye n’amahoteli aho afite iyitwa Great Hotel Kiyovu n’indi ku Cyamitsingi ndetse no mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze ahafite hotel.

Ni umwe mu bafite amasoko manini yo kugemura ibiribwa mu nkambi zo hirya no hino mu gihugu ndetse no muri za gereza.

Undi bivugwa ko atunze amafaranga menshi ni Kananira Leonard ufite Lemigo Hotel, Silverback Mall ku Kicukiro na Station za lisansi ziri hirya no hino mu gihugu.

Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwitwa Ingufu Gin Ltd ni umwe mu bashoye imari mu bijyanye n’inganda zikora ibyo kunywa ndetse bivugwa ko inzoga akora zimwinjiriza agatubutse umunsi ku wundi.

Bahizi Deo we amaze igihe kinini yarashoye imari mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi binyuze muri Quincaillerie Beta Ltd, ndetse abamuzi basobanura ko ari umwe mu binjiza amafaranga menshi.

Mu bashoye imari mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, havugwamo Twahirwa Dodo washoye imari kera muri iyi ngeri binyuze muri Atraco nyuma iza guhinduka RFTC. Afite n’irindi shoramari rishamikiye ku kigo cy’ubucuruzi cyitwa Jali Investment kibarizwamo ikigo cy’imari cyitwa Jali Microfinance.

Hari kandi na Muneza Nilla washoye imari mu gutwara abantu n’ibintu binyuze muri Royal Express.

Ni mu gihe Bidabari Eric Rutazigwa usibye kuba yarashoye imari mu bijyanye n’amahoteli aho afite Galaxy Hotel, bivugwa ko afite ishoramari rindi mu zindi ngeri zitandukanye.

Francine Munyaneza we yashinze Sosiyete yitwa Munyax Eco icuruza ibikoresho by’ubwubatsi ndetse bivugwa ko ari hafi kubaka umuturirwa mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Marriott Hotel.

Mushimiyimana Eugénie ni undi munyemari w’umugore ufite ishoramari rinini. Afite imiturirwa itatu ikorerwamo ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, irimo M&M Plaza y’amagorofa arindwi iherereye ku Gishushu.

Youssouf Mudaheranwa ufite ikipe ya Gorilla

Bapfakurera Robert, uyu biravugwa ko ariwe waba uyoboye runo rutonde

Jacques Rusirare, niwe uyobora uruganda AMEKI Color, bivugwa ko amafaranga atunze ari menshi ndetse ko yatangiriye hasi cyane.

Rtd Twahirwa Dodo, uyu yashoye mu bwikorezi bw’abantu, ubu biravugwa ko amaze no kujya mu by’imali iciriritse, azwi cyane nk’uwatangije ATRACO yaje guhinduka RFTC

Bidabari Eric Rutazigwa ni we nyir’amahoteli yitwa Galaxy

Ntihanabayo Samuel, uyu yahiriwe cyane mu kwenga ibisindisha, ndetse hari abemeza ko mu gihe kitari kirekire uyu ashobora kuzamuka cyane.

Comments are closed.