Huye: Umunsi urashize abagabo 6 baheze mu kirombe cy’amabuye

3,279

Guhera ku munsi w’ejo hari abagabo bagera kuri batandatu bivugwa ko baheze mu kirombe cy’amabuye, kugeza ubu bakaba babuze ubutabazi.

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, ho mu kagari ka Gahana biravugwa ko hari abagabo bagera kuri batandatu baheze mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro guheza ejo kuwa gatatu taliki ya 19 Mata 2023.

Amakuru avuga ko bano bantu bapfukiranijwe n’ibibuye binini guhera ejo mu masaha y’ikigoroba, ibi kandi bikaba byemejwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe KANKESHA Annonciata ndetse avuga ko kugeza ubu hagishakishwa uburyo bwo gutabara bano bantu ariko bikaba bikigoranye kuko aha hantu hacukurwaga mu buryo butemewe n’amatageko kandi ko hatazwi neza indeshyo y’icyo kirombe.

Comments are closed.