Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa azimikwa mu kwezi gutaha
Nyuma y’uko Papa Faransisiko yatoreye Padiri Ntivuguruzwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Musenyeri Simaragde Mbonyintege, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, hatangajwe igihe cyo guhabwa inkori y’ubushumba, mbere yo gutangira uwo murimo yatorewe.
Nk’uko byatangajwe na Kinyamateka ku rubuga rwa Twitter, ngo “Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, watorewe kuba Umwepisikopi wa Kabgayi, azahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 17 Kamena 2023, i Kabgayi”.
Musenyeri Ntivuguruzwa yahawe izi nshingano mu gihe yayoboraga Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK). Umunsi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa atorwa na Papa nka Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Kabgayi, hategetswe kuvuza inzogera muri za Paruwasi zose mu rwego rwo guha umugisha Musenyeri mushya no kumwakira.
Amateka ya Padiri Ntivuguruzwa nk’uko atangazwa n’ibiro bya Papa mu Rwanda, agaragaza ko yavutse ku wa 15 Nzeri 1967 i Muhanga muri Diyosezi ya Kabgayi, aho yaje kwiga mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Leon kuva mu 1982-1988.
Yahise yiga umwaka wo kwitegura mu 1988-1989 mu Iseminari nkuru ya Rutongo, yaragijwe Yozefu Mutagatifu, akomereza amasomo ya Filozofiya mu Iseminari nkuru ya Kabgayi, yaragijwe Mutagatifu Tomasi wa Akwino mu 1989-1991, ahava akomereza Tewologiya muri Kaminuza Gatolika i Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugeza 1995.
Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Tewolojiya, ishami rirebana n’imyitwarire nganamana, maze ku wa 18 Mutarama 1997 ahabwa ubupadiri muri Diyosezi ya Kabgayi.
Kuva ubwo yahawe imirimo itandukanye irimo no kuba umuyobozi wungirije wa Seminari nto ya Mutagatifu Leon, yita ku gutunganya imyigishirize muri iyo seminari kuva 1997-2000, maze mu mwaka wa 2003-2004 aba umunyamabanga w’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.
Padiri Balitazari yakomeje amasomo muri Kaminuza ya Louvain mu Bubiligi, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Tewolojiya mu mwaka wa 2004-2005, nyuma yaho muri 2009-2010, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga n’ubundi ya Tewolojiya.
Mu 2010-2017 yashinzwe gukurikirana amasomo n’imyigishirize muri Seminari nkuru ya Nyakibanda, aho yavuye ajya kuba umuyobozi wa ICK, ari nayo yayoboraga kugeza atowe nk’umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Comments are closed.