GASABO imvubu yonaga imyaka y’abaturage yarashwe irapfa

11,853

ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo bwatangaje ko imvubu imaze iminsi iteza umutekano muke ikonera abaturage muri uyu murenge wa Rusororo nu murenge wa Masaka bihana imbibi, yarashwe n’inzego zu mutekano irapfa

iyi mvubu yari igiye gukenesha abaturange kuko yahukaga mu myaka yabo bari barahinze ikabonera, yarashwe ninzego zu mutekano mu ijoro kuri uyu wa gatandatu rishyira kuri icyi cyumweru nkuko dukesha igihe abitangaza

umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo NDUWAYEZU Alfred yabwiye iki kinyamakuru ko iyi mvubu yarashwe, bityo abaturage yari bateye inkeke ko bagomba gutekana

ati<< ahagana saa 01h45 inzego zibishinzwe zarashe iyi nyamashwa yari imaze iminsi myinshi iyogoza abaturage, ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya kuyijugunya mu buryo bwatanzweho umurongo n’inzego zose bireba

uyu muyobozi yakomeje avuga ko bakeka ko iyi mvubu ishobora kuba yavuye muri pariki y’Igihugu y’Akagera ikagera muri Gasabo kubera imvura imize iminsi igwa ari nyinshi umuvu ukayitembana doreko yagiye igwa yangiza ibintu bitagira ingano mu misi yatambutse

abaturage bari baziko imyaka yabo yangizwaga n’abantu bayiraragamwo, inzego zishinzwe umutekano zaje kuvumbura ko ari iyi mvubu, ziyica itaragira uwo yivugano.

Comments are closed.