Dynamo BBC yanze gukina yambaye umwenda wa Visit Rwanda yakoze ibyasekeje benshi

1,255

Ikipe ya Basketball yo mu gihugu cy’U Burundi yaraye isezerewe kuri mpaga igahitamo gutaha iwabo, yatashye mu ndege y’u Rwanda imara akanya i Kigali.

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo ishyirahamwe rya Basketball ku mugabane wa Africa BAL rifashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo BBC kubera ko ino kipe yanze gukurikiza amabwiriza agenga iyo mikino, biravugwa ko iyo kipe yatashye iwabo n’ubundi ijyanywe n’indege y’u Rwanda ikabanyuza i Kigali ikintu cyasekeje abatari bake kikanarakaza bamwe mu Barundi basanga ako ari agasuzuguro igihugu cyabo gikorewe.

Twibutse ko iyi kipe yanze gukina umukino wa mbere kuri uyu wa gatandatu ushize nyuma y’aho bategetswe kwambara imyenda yanditseho umuterankunga w’aya marushanwa ariwe VISIT RWANDA, bivugwa ko iyo kipe yategetswe n’abayobozi bo mu gihugu cyabo kudakina bambaye iyo myenda, maze nabo bahitamo gupfuka izo nyandiko ngo zitagaragara.

Uwo mukino warangiye n’ubundi ikipe ya Dynamo BBC ariyo yegukanye intsinzi, iyo kipe yari ifite undi mukino kuri iki cyumweru, ariko itegekwa kutongera gukingiriza inyandiko z’umuterankunga ziri ku mipira yabo, kandi ko nibatabikora baterwa mpaga.

Ikipe ya Dynamo yakomeje kunangira bituma ubuyobozi bwa BAL bufata umwanzuro wo gutera mpaga Dynamo BBC, igahita itaha iwabo.

Icyakomeje gusetsa benshi ni uko n’ubundi iyo kipe yifashishije indege y’u Rwanda Rwandair mu gusubira iwabo, ndetse bikavugwa ko bamaze n’akanya ku kibuga cy’indege i Kigali. Umwe mu banditsi ba kimwe mu binyamakuru bikunzwe mu Burundi SOS, yagize ati:”Agasuzuguro karenze, ni uko n’ubundi abakinnyi bacu bagiye mu ndege z’igihugu cyitwa ko ari umwanzi w’u Burundi, ndetse iyo ndege ikabanyuza mu Rwanda bituma nabo basura u Rwanda ku ngufu

Iki kintu cyongeye kizamura ikibazo cy’aho indege y’u Burundi igeze kuko kugeza ubu icyo gihugu kitagira indege kuko na Perezida wabo iyo ashatse gusohoka yifashisa indege zo mu bindi bihugu.

Amakuru dufite ni uko hari bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi batangiye kwegura, ku isonga hari uwari ushinzwe itumanaho waraye weguye akavuga ko impamvu yeguye ari ukutumvikana n’icyemezo cy’ishyirahamwe yari abereye umuvugizi.

Comments are closed.