Gasabo-Rusororo: Abazi ahari imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa gutanga amakuru.

1,485

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024 mu Murenge wa Rusororo hibutswe ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku cyobo cyajugunywemo imibiri y’abishwe muri jenoside.

Bwana Rugamba Egide watanze ikiganiro yasabye abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukomeza kwihangana,ndetse ashima urubyiruko aho yavuze ko twibuka ku nshuro ya 30, urubyiruko rugeze kuri 65% by’abanyarwanda kandi usanga bitabira gahunda za Leta.

Yongeye kunenga abakomeje guhisha ahari imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza asaba abazi ahari imibiri y’abishwe ko batanga ayo makuru kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Bwana Rugamba Egide akomeza gusaba urubyiruko kwitandukanya n’abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi,mu gihe yabaye isi yose ikananirwa gutabara.

Yavuze ko iyo FPR-Inkotanyi idahagarika jenoside yakorewe Abatutsi, abicanyi(Interahamwe), bari gusubiranamo bakicana.

Bimwe mu mwihariko wa jenoside yakorewe Abatutsi ni uko hari harakozwe urutonde rw’abagombaga kwicwa,kandi wasangaga abicanyi bazi abo bagombaga kwica.

Ubuhamya bwatanzwe na Murenzi wagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo kuva mbere gato ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uburyo muri jenoside yatemwe akajugunywa mu cyobo bajugunyagamo abo bamaze kwica baziko bamwishe.

Yagize ati:”Barantemye bagira ngo napfuye bajya kunjugunya mu cyobo bajugunyagamo abo bishe Imana irandokora kuko nabashije kuvamo ndi muzima ingabo za FPR-Inkotanyi zirandokora.”

Uhagarariye IBUKA ku rwego rw’Umurenge wa Rusororo Madam GAKWAYA Adelaide yashimye uko Leta ikomeje kwita ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi. Abasaba gukomeza kwihangana

Ati:”Ndashima abacitse ku icumu mu Murenge wa Rusororo, mukomeze kubaho neza kandi tubabarire abatwiciye”.

Akomeza ashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul kuba aha agaciro abanyarwanda kandi bose.

Anenga abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bayita ayandi mazina.

Umushyitsi mukuru intumwa y’Akarere ka Gasabo Bwana Rutarindwa Alphonse,yahumurije urubyiruko ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bazayamenya kuko hateguwe igitabo.

.

Akomeza ashima abarokotse kuba bakomeje gutanga imbabazi ku bakoze jenoside. Asoza asaba abazi ahari imibiri y’abishwe muri jenoside gutanga amakuru.

Ati:”Ubuyobozi buzakomeza gusaba abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi kugirango iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.”

Ni mugihe ubwo ku itariki ya 07 Mata 2024 umunsi wo gutangira Icyumweru cy’icyunamo ku Rwibutso ruherereye i Ruhanga Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwari Pauline yongeye gusaba abazi ahari imibiri gutanga amakuru.

Aha i Gasagara umwaka ushize ubwo hibukwagwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29 hari hamaze kubarurwa imiryango 62 yishwe itarabashije gushyingurwa yewe ntihatangwe amakuru yaho imibiri y’abishwe iherereye.

Ivomo:Umurunga.com

Comments are closed.