Imibiri 168 y’Abatutsi yimuwe Rugarama yashyinguwe mu cyubahiro i Nyarubuye

1,163

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 58 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 168, yimuwe ukuwe mu rwibutso rwa Rugarama mu Murenge wa Mushikiri rutari rujyanye n’igihe.

Tariki 14 Mata, ni umunsi mu Karere ka Kirehe hibukwa by’umwihariko Abatutsi biciwe i Nyarubuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko kuri iyi tariki aribwo abicannyi biciye kuri kiriziya ya Nyarubuye abatutsi benshi bari barahahunguye bizeye kuharokokera.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yasobanuye ko urwibutso rwa Nyarubuye ubu rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 58, barimo abenshi biciwe kuri Paruwasi ya Nyarubuye, n’imibiri yagiye yimurwa kuva mu nzibutso zirimo urwa Kigina, Kavuzo, Gahara na Mushikiri.

Yakomeje agira ati: ”Uyu munsi turashyingura mu cyubahiro imibiri 168 y’abatutsi yimuwe, ikuwe mu Rwibutso rwa Rugarama, mu Murenge wa Mushikiri.”

Meya Rangira yavuze ko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye hafite “amateka ya Jenoside yihariye, aho abatutsi bishwe mu bugome budasanzwe ku buryo mu minsi itatu uhereye itariki ya 13 kugeza ku ya 16 Mata mu 1994, hari hamaze kwicwa abatutsi basaga ibihumbi 51”.

Yavuze ko amateka agaragaza ko i Nyarubuye Jenoside yakoranywe ‘ubugome ndangakamere, umuntu atakwiyumvisha ariko ibi byose byahagaritswe n’Inkotanyi, ingabo za FPR zageze kuri iyi paruwasi ku itariki 29 Mata’.

Mu buhamya bwatanzwe na Murekatete Mediatrice, Jenoside yabaye afite imyaka 7, yasobanuye inzira ndende igoye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akabura ababyeyi n’abavandimwe be; n’uburyo yagaruye icyizere cyo kongera kubaho nyuma y’uko Abasirikare b’Inkotanyi bari bageze i Nyarubuye.

Ati: “Inkotanyi zingezeho nibwo namenye ko ntagipfuye.”

Murekatete yavuze ko imibiri yimuwe mu rwibutso rwa Rugarama, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Nyarubuye none harimo w’uwa mama we kandi ubu yumva cyane impamvu yo kwibuka buri gihe.

Ati: “Uyu munsi mu bo tugiye gushyingura mu cyubahiro harimo mama,… Ariko ababyeyi bacu bapfuye bababaye, ubu kuri iyi nshuro nibwo ngenda mpa uburemere uburyo ababyeyi bacu bababaye muri Jenoside, ku buryo kubibuka biri kugenda biba bishya kuri twe, tuzajya tubibuka buri gihe wagira ngo byabaye ejo.”

Uwiragiye Max, wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro, yashimiye Akarere ka Kirehe uburyo kateguye iki gikorwa kuva ku gutunganya imibiri y’ababo, kuyimura kugeza ubu babaherekeje bakabashyingura mu cyubahiro.

Akomeza agira ati: “Muri aba duherekeje harimo nyogokuru, uwo twitaga “Kaka’, harimo na murumuna wanjye witwaga Numviyumukiza Tharcisse wari umunyeshuri hariya i Rwamagana.”

Dr. Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibidukikije

Dr. Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibidukikije yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abafite ababo bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyarubuye, asaba buri wese kwibuka yiyubaka, gusigasira iby’u Rwanda rwagezweho nyuma y’imyaka 30 no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko kuba abatutsi bari bahungiye kuri Kiriziya ya Nyarubuye bizeye kuhakirira, barahiciwe ari kimwe mu bigaragaza ubukana n’ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

Ati: “Kiriziya yari imenyerewe ko ari inzu y’Imana itavogerwa niyo yahinduwe aho gutsembera inzirakarengane z’abatutsi. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bwa benshi, yangiza byinshi, isigira ibikomere benshi, isiga imfubyi n’abapfakazi, isenya n’ubukungu bw’Igihugu.”

Dr. Uwera yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byerekana uburyo u Rwanda ruzirikana rukanaha icyubahiro gikwiye inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside mu 1994; ndetse n’imbaraga zishyirwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye hanagarutswe ku bugome ndengakamere bwaranze abicanyi bahakoze Jenoside aho bwatangijwe na bamwe mu bari abayobozi barimo nk’uwari Burugumesitiri wa Komine Rusumo Gacumbitsi Sylvestre wishe umututsi wa mbere atanga urugero ngo interahamwe nazo zice abandi.

Havuzwe kandi uwitwaga Rubanguka Evariste wari Perezida wa Kanto ya Rusumo wazanye ikintu cyo kumena urusenda mu mirambo kugira ngo bavumbure abakiriho, nabo babice hatagira urokoka n’ubundi bugome bukabije bwakozwe n’uwitwa Habimana Emmanuel bitaga ‘Cyasa’ waryaga imitima y’abo yishe.

(Src:Muhaziyacu)

Comments are closed.