Uburusiya Bwageneye imfashanyo y’ibikoresho by’ubuvuzi leta Zunze Ubumwe za Amerika

10,431
Kwibuka30

Leta y’igihugu cy’Uburusiya yahaye Amerika inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi mu gihe kino gihugu cyibasiwe n’icyorezo cya coronavirus

Mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cy’agakoko gatera ubwandu bwa virusi yo mu bwoko bwa Corona, bimwe mu bihugu byagerageje kurenga imbibe z’amakimbirane yabitandukanyaga bitangira gufashanya. Hashize imyaka myinshi ibihugu by’Uburusiya na Leta Zunze ubumwe za Amerika bitajya imbizi ndetse butumvikana ku buryo bweruye, ariko kuva aho icyorezo cya #Covid-19 gitangiye kwibasira isi, bino bihugu byombi byatangiye gufashanya, nubwo bwose bidasobanuye ko hashyizweho akadomo ku makimbirane hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu munsi, Leta y’Uburusiya yatangaje ko yohereje inaha inkunga ibikoresho by’ubuvuzi Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Putin Bwana DIMITRI PESKOV, yavuze ko nyuma y’ibiganiro ku murongo wa terefoni hagati ya Prezida DONALD TRUMP na Prezida PUTIN w’Uburusiya byabaye kuri uyu wa mbere, none kuwa gatatu indege nini yo mu bwoko bwa Antonov-21 yerekeje mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itwaye ibikoresho birimo udupfukamunwa n’ibindi bikoresho byifashishwa kwa muganga.

Kwibuka30

Bwana DIMITRI yavuze ko hari ikizere ko bino bikoresho bizafasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cyo gukumira ubwandu bushya bw’icyo cyorezo no kuvura abamaze kugaragaraho iyo ndwara. Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo ziza ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye Coronavirus kuko zifite abarwayi bagera kuri 186,000 mu gihe icyo cyorezo kimaze kwivugana abagera kuri 4,076.

Mu cyumweru gishize, Leta y’Uburusiya yari yageneye igihugu cy’Ubutaliyani ibikoresho by’ubuvuzi. Ubutaliyani nicyo gihugu kibasiwe bikomeye n’icyorezo cya #Covid-12 kuko kugeza ubu kimaze gutakaza abasaga ibihumbi 12 byose.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga, basanga kino gikorwa cyo gutabarana ari kiza nubwo bwose ataricyo kimenyetso kigaragaza iherezo ry’amakimbirane mu isi, barasanga ko kutumvikana bizahoraho ko ariko mu bihe nk’ibi isi iba yugarijwe, abantu bakwiye kureba inyungu z’ubuzima bwa rubanda mbere yo kwiruka inyuma y’inyungu za politiki.

Leave A Reply

Your email address will not be published.