Umuhungu wa Perezida Museveni yemeje ko azitabira irahira rya Perezida Kagame

289

Umugaba w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Kaguta Yoweri Museveni, General Muhoozi Kayinerugaba, yatangaje ko azitabira irahira rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 11 Kanama 2024.

General Muhoozi Kayinerugaba, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yishimiye gutangaza ko mu gihe cya vuba aza gusura u Rwanda Igihugu cye cya kabiri.

Yagize ati “Nzitabira ibirori by’irahira rya Afande Kagame, sinshidikanya ko byo birori bizaba bikomeye muri Africa uyu mwaka. Urukundo nirwogere, (Rukundo Egumeho)”.

General Kayinerugaba, yakunze kuvuga ko Perezida Kagame ari se wabo (Auncle) ndetse ubwo aheruka mu Rwanda Perezida Kagame akaba yaramugabiye inka z’inyambo.

Yibukirwa cyane ku izahurwa ry’umubano hagati y’Ibihugu byombi dore ko wari warajemo agatotsi ndetse bamwe mu banyarwanda bari bafite imirimo bakorera muri Uganda bakajya bafatwa bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

General Kayinerugaba akaba ariwe mushyitsi wa mbere utangaje ko azitabira irahira rya Perezida Kagame, uherutse gutorerwa mandate y’imyaka itanu ayobora u Rwanda ku majwi 99.18%.

Uyu kandi akaba yarashyigikiwe n’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda uretse uwa Democratic Green Party ya Dr Frank Habineza watsinzwe muri aya matora yo kuwa 14 na 15 Nyakanga 2024.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.