Burundi: Abanya Bujumbura nibo bibasiwe cyane n’ubushita bw’ikende

243

Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi yatangaje ko kugera tariki 18 Kanama 2024, abantu bari bamaze kwandura indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) bagera ku 153 barimo 45 bo mu Mujyi wa Bujumbura.

Muri abo bari bamaze kugaragara kugeza ku Cyumweru, 26 bari baravuwe barakira ariko harimo abandi bashya 11.

Minisitiri w’Ubuzima Lydwine Baradahana, avuga ko Umujyi wa Bujumbura mu gace ka Bujumbura Mairie Nord ari ko gafite umubare mwinshi w’abanduye ubushita bw’inkende.

Abagera kuri 45 nibo bamaze kubarurwa bagaragaye muri aka gace k’Umujyi wa Bujumbura batuye muri Kinama na Kamenge nk’uko inzego z’ubuzima zikomeza kubivuga.

Uturere 26 muri 49 tugize u Burundi ni two tumaze kugaragaramo abantu banduye indwara y’ubushita bw’inkende.

Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi yasabye abantu gutangira kubahiriza ingamba nk’izari zarafashwe mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Iyi minisiteri kandi yasabye ko ahahurira abantu benshi hashyirwa amazi meza yo gukaraba, haba kuri za butike, amasoko n’ahandi hatandukanye ndetse bikagirwa itegeko.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Comments are closed.