RIB ikomeje gufata abajura biyita Abameni.

818

Nkuko tubicyesha Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB  ;ku bufatanye na Polisi y’Igihugu kuri uyu wa 9 Nzeri 2024 ; hafashwe bamwe mu batekamutwe bamenyerewe ku izina ry’Abameni bakoreraga mu bice bitandukanyeby’igihugu.

RIB ikomeza itangaza ko yerekanye agatsiko k’abajura 45 biyita “Abameni”, bibaga bakoresheje ubushukanyi bakiba abantu amafaranga cyane cyane kuri Mobile Money.

Aba bafashwe bakoreraga mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho bakoreshaga amayeri arimo koherereza ubutumwa bugufi abantu babasaba kohereza amafaranga kuri numero runaka, cg kubasaba gukanda imibare itandukanye bikarangira bahinduye umubare w’ibanga cyangwa bohereje amafaranga.

Charles GAHUNGU, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabuhanga muri RURA yasabye abakoresha telefone kwitwararika, bakirinda gutiza simukadi zibabaruweho kuko zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa mu bindi byaha.

Umuvugizi w’Ubugenzacya Dr Murangira B Thierry yagiriye inama abanyarwanda abasaba ko bidakwiye ko hari umuntu ugusaba gukanda imibare  kuri Terefoni ngo ubikore.

Yagize ati:”Nihagira umuntu uguhamagara kuri Terefoni cyangwa akakoherereza ubutumwa bugufi agusaba gukanda imibare kuri Terefoni yawe  mureke;Oya Wibikora “.

Mu minsi ishize ubwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha n’igohotera n’ibyaha byibasiye urubyiruko hagarutswe ku buryo ubushukanyi ku byuma by’iterambere bumaze gufata intera ;aho bakanguriraga urubyiruko kugendera kure bene ibyo byaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Muri ubu bukangurambaga hagaragaye umubyeyi wo mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza watekewe umutwe n’abameni bigize ababikira bakamucucura asaga ibihumbi 90.

Itegeko rivuga iki kuri icyi cyaha?

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie) akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Ivomo:KivuPost

Comments are closed.