DR Congo: Buri saha abagore babiri bafatwa ku ngufu 

128

Médecins Sans Frontières (MSF), umuryango w’abaganga batanga ubufasha, uvuga ko wavuye abantu barenga 25,000 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri DR Congo mu mwaka wa 2023 gusa. Ivuga ko abo ari abantu babiri buri saha, kandi ko 90% bakorewe ibyo ari abo mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

“Nasambanyijwe ku ngufu iwanjye. Nahungiye hano nshaka amahoro, ariko naho ndongera mfatwa ku ngufu. Buri gihe iyo mbitekereje numva nta gaciro mfite. Ngendana agahinda, nta cyizere ngifitiye abantu. Rero naje hano gusaba abaganga ubufasha. Bankoresheje imyitozo ifasha guhumeka. Irafasha” – Ni ibivugwa na Maria – siryo zina rye nyaryo – umwe mu mpunzi.

Kimwe na Maria, benshi mu bagore bakorewe iryo hohoterwa ni abari mu nkambi ziri mu nkengero z’umujyi wa Goma zirimo abahunze imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta yongeye kubura kuva mu mpera ya 2021, iyo mirwano yatumye abantu barenga igice cya miliyoni bava mu byabo bahungira i Goma no mu nkengero zaho, nk’uko ONU ibivuga.

Mu kazu k’amabati n’ibiti, muri imwe mu nkambi ziri hafi ya Goma, itsinda ry’abagore bicaye ku ntebe z’imbaho, baraganira ku buzima bwabo bwa buri munsi n’ibyo bagiye bacamo, bose bakorewe ibisa nk’ibyo Maria yakorewe.

Maria we afatwa ku ngufu bwa mbere banasize bamukomerekeje bamujombye icyuma mu buryo bukomeye kandi banamuteye inda. MSF ivuga ko 98% by’abakorewe biriya byaha ari abagore n’abakobwa.

MSF ivuga ko kuva yatangira gukorera muri DR Congo, mu 2023 ari bwo bwa mbere yabaruye umubare munini cyane w’abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Jackie Mutanda amaze imyaka irenga 10 akorana na MSF, avuga ko atigeze abona ibintu nk’ibi mbere.

Ati: “Hano abagore bafatwa nk’ibikoresho. Nta cyubahiro gihabwa ababyeyi. Dushobora kwakira umugore umwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru kimwe. Buri nshuro yaje kubera impamvu imwe, gufatwa ku ngufu. Tuyoberwa icyo tubabwira.”

Yongeraho ati: “Baratubwira bati ‘iwacu aho twabaga badufataga ku ngufu. Duhungiye hano naho turimo gufatwa ku ngufu, turasohoka ngo tujye gushakira abana icyo kurya tugafatwa ku ngufu. Dukore iki?’ Tukabura icyo tubasubiza”.

MSF ivuga ko benshi mu bavuwe kubera gufatwa ku ngufu - 17,829 -  ni abo mu nkambi zo mu nkengero z'umujyi wa Goma
Insiguro y’isanamu,MSF ivuga ko benshi mu bavuwe kubera gufatwa ku ngufu – 17,829 – ni abo mu nkambi zo mu nkengero z’umujyi wa Goma – ku ifoto ni inkambi ya Bulengo

Mu mpera za 2023, BBC yasuye ibigo by’ubuvuzi i Goma, ku munsi umwe namaze ku bigo bibiri by’ubuvuzi nabonye abantu bagera kuri za mirongo bafashwe ku ngufu baza gusaba ubuvuzi. MSF ishyira imbere kubaha ubufasha mu by’imitekerereze.

Nahuye na Anna, na we si izina rye nyaryo – mu cyumba cy’umujyanama, avuga ko inshuro nyinshi yatekereje kwiyahura.

Ati: “Ubaho wibaza ibibazo byinshi. Ubaza Imana ibibazo byinshi. Kugera aho wifuza gupfa. Naje hano nibura mbona ubuvuzi. Ariko n’ubundi ngomba gusubira hahandi byabereye, kuko ntasohotse ngo njye gushaka inkwi n’umunyu abana banjye ntibazabona icyo barya.”

Hari ipfunwe rikomeye ku bakorewe bene iri hohoterwa nubwo bwose hano ari ryinshi. Abantu ntibarivuga. Aba bagore twahuye ni agace gato cyane k’ababikorewe. Benshi bahitamo guceceka ndetse ntibasabe ubufasha.

Mu buhamya bwabo, bibiri bya gatatu (2/3) by’abagore bakorewe aya mabi bari bafatiweho imbunda, bari mu nkambi cyangwa ku misozi iri hafi yazo aho biba ngombwa ko bajya gushaka ibiribwa, amazi cyangwa inkwi.

Graham Inglis yari umukuru wa MSF i Goma umwaka ushize, avuga ko ikibazo ahanini kiri mu kubona ibyo abantu bakeneye.

Ati: “Aha turavuga ku ihohotera rishingiye ku gitsina ariko bakeneye aho kuba, ibyo kurya, isuku n’isukura. Abagore batubwira ko babona ubuvuzi ariko bagataha aho badafite icyo kurya. Ni akaga gakomeye kandi gasa n’akatazwi na benshi ku isi.”

Abatanga ubuvuzi bavuga ko bigenda bigorana kubona ibikoresho bihagije uko abakorerwa iri hohoterwa biyongera. Ko hari ubukene bw’ibikoresho byo kwita ku bafashwe ku ngufu ndetse ko batabona ubufasha mu by’amategeko. Ibi bisobanuye ko Maria, Anna na bagenzi babo bashobora gukomeza gufatwa ku ngufu.

MSF isaba impande zihanganye mu burasirazuba bwa DR Congo kwirinda ihohotera nk’iri ku basivile, kubahiriza inkambi bahungiyemo, kuko ibi bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikabije.

Comments are closed.